AmakuruAmakuru ashushyeImikino

Rayon Sports irishyuzwa amafaranga yaguze Sarpong imaze amezi umunani itarishyura

Ikipe ya Dream FC yo mu gihugu cya Ghana, yamaze kwandikira ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru hano mu Rwanda FERWAFA, isaba ko Rayon Sports yakwishyura 10,000$ amakipe yombi yumvikanye ubwo rutahizamu Michael Sarpong yavaga muri iyi kipe ayizamo.

Nk’uko bigaragara mu ibaruwa Dream FC yanditse, ku wa 30 Kanama 2018 ni bwo iyi kipe yohereje Michael Sarpong muri Rayon Sports, impande zombi zumvikana ko agomba kugurwa 10,000$.

Ngo Rayon Sports yahawe itariki ya 08 Nzeri nk’umunsi wa nyuma igomba kuba yishyuyeho ariya mafaranga, ariko birangira itereye agati mu ryinyo.

Iyi kipe ya hano mu Rwanda ngo yibukijwe kenshi ko igomba kwishyura ririya deni, none amezi umunani ashize amafaranga yaguzwe umukinnyi atarishyurwa.

Dream FC yasabye FERWAFA nk’urwego Rayon Sports ibereye umunyamuryango ko rwayifasha gutuma Sarpong atongera kugira umukino ayikinira, haba muri shampiyona cyangwa ku rwego mpuzamahanga, kugeza igihe ikibazo kizaba cyakemuriwe.

Yanasabye FERWAFA kandi ko yayishyuriza Rayon Sports mu gihe yaba ibishoboye.

Iriya kipe yo muri Ghana yanzuye ivuga ko itegereje igisubizo bitarenze ku wa 17 Gicurasi. Mu gihe ikibazo ifitanye na Rayon Sports kizaba kitakemutse, ngo hazakurikiraho kwiyambaza impuzamashyirahamwe ya ruhago ku mugabane wa Afurika CAF, abe ari yo igikemura.

Michael Sarpong amaze gutsindira Rayon Sports ibitego 11 muri shampiyona, akaba aza ku mwanya wa 05 mu bafite ibitego byinshi. Ni umwe mu bafatiye runini iyi kipe, dore ko aheruka no kuyihesha amanota y’umukino w’umunsi wa 23 wa shampiyona atsinda APR FC igitego 1-0.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger