AmakuruAmakuru ashushyeImikino

Rayon Sports inyagiye Mukura VS isigira ubutumwa APR FC, -Dore uko imikino yose yagenze

Kuri iki Cyumweru shampiyona yakomeje hakinwa imikino yo ku munsi wayo wa 14 aho umukino ukomeye wahuje Rayon Sports yari yakiriye Mukura VS kuri stade ya Kigali i Nyamirambo urangiye Rayon Sports itsinze Mukura Victory Sport ibitego 5-1.

Rayon Sports iri ku mwanya wa kabiri ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona yakiriye Mukura mu gihe yitegura uwundi mukino ukomeye uzayihuza na APR FC ku munsi wa nyuma w’imikino ibanza ya shampiyona.

Umukino watangiye izi kipe zombi zifite inkomoko mu Majyepfo y’ u Rwanda (Mukura VS na Rayon Sports) zose zifite inyota yo gutsinda ku buryo umukino wari urimo ishyaka ku mpande zombi ari nako abafana ku mpande zombi bahigaga gutahukana intsinzi.

Mukura yatangiye isatira izamu rya Kimenyi Yves wa Rayon Sports ari nako igenda ihusha amahirwe menshi yabaga yabazwe maze ku munota wa 15 iba ifunguye amazamu ubwo Imran Nshimiyimana wa Rayon Sports yitsindaga igitego ku mupira wari uturutse muri koruneri utewe na Duhayindavyi Gael wa Mukura.

Rayon Sports ntiyacitse intege yakomeje kwataka ishaka uburyo yakwishyura igitego maze biza kuyihira ku munota wa 37 Michael Sarpong aba atsinze igitego cyo kwishyura.

Nyuma y’iminota 5 yonyine (ni ukuvuga ku munota wa 42) Bizimana Yannick wa Rayon Sports yahise atsinda igitego cy’ikinyuranyo  ari nako igice cya mbere cy’umukino cyarangiye Rayon Sports iyoboye umukino ku bitego 2-1 cya Mukura Victory Sport.

Mu gice cya kabiri Rayon Sports yagarutse yacanye umuriro maze ku munota wa 66 Bizimana Yannick atsinda igitego cye cya kabiri ari nacyo cya gatatu cya Rayon Sports ku mupira yari ahawe na Ciza Mugabo Hussein.

Ku munota wa 68 w’umukino Michael Sarpong yagarutse akanda ahababaza ikipe ya Mukura byagaragaraga ko yamaze gutakaza umukino maze atsinda igitego cye cya kabiri biba ibitego 4 bya Rayon Sports.

Ku munota wa 90 w’umukino Oumar Sidibe yashyizemo igitego cya 5 ari nako umukino warangiye ku bitego 5 kuri 1 cya Mukura.

Rayon Sports ikomeje kuguma ku mwanya wa kabiri n’amanota 31 mu gihe urutonde rw’agateganyo ruyobowe na APR FC n’amanota 34.

Uko imikino yabaye kuri iki Cyumweru yagenze

Kiyovu Sports 1 – 3 Police FC (stade Mumena)

Espoir FC 0 – 0 AS Muhanga (Stade ya Rusizi)

Musanze FC 0 – 0 Etincelles (Stade Ubworoherane)

Sunrise 1 – 1 Marines (Stade Nyagatare)

Rayon Sports 5 – 1 Mukura VS (Stade ya Kigali)

[team_standings 61268]

 

 

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger