AmakuruImikino

Rayon Sports Day: Munyakazi Sadate yahigiye kuzaha ikaze muri RPL Gasogi United yise’umwana wavukanye amagambo’

Umuyobozi wa Rayon Sports Munyakazi Sadate mu kiganiro n’itangazamakuru yageneye ubutumwa Gasogi United n’abakunzi bayo, abatumirira kwitabira ‘Rayon Sports Day 2019’ aho yavuze ko azayiha ikaze mu cyiciro cya mbere

Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabereye kuri Hotel La Palisse Nyandungu kigahuza abayobozi b’ikipe ya Rayon Sports na Gasogi United mu rwego rwo gutegura ibirori bya Rayon Sports biteganyijwe kuri uyu wa gatanu  bikazamurikwamo imishinga mishya itandukanye y’iyi kipe, umunsi wiswe “Rayon Sports day.” Ikanakina umukino wa gicuti na Gasogi United.

Mu biteganijwe kuzamurikwa kuri uyu wa 15 Ugushyingo 2019 harimo umwambaro mushya w’ikipe ya Rayon Sports, kumurika ikipe y’ingimbi (Junior) ya Rayon Sports no kumurika igishushanyo mbonera cya Gikundiro Stadium, uyu ukaba ari umushinga wo kubaka sitade ya Rayon Sports.

Muri iki kiganiro n’abanyamakuru, umuyobozi wa Rayon Sports Bwana Munyakazi Sadate yahize ko ikipe ayoboye izakomeza gushimisha abakunzi bayo badahwema kuyishyigikira ubwo izaba ibatsindira Gasogi United anaboneraho kubashishikariza kuzitabira uyu munsi wa Rayon Sports day 2019 uzaba ubaye ku nshuro ya mbere.

Sadate Munyakazi yagize ati “Turifuza kwitwara neza tugaha ikaze uyu mwana twabonye wavukanye amagambo menshi. Iyi kipe y’umudugudu cyangwa akagari ishaka guhangana n’ikipe y’isi izahabwa isomo.”

Uyu ni umuhango ugiye gukorwa ku nshuro ya mbere mu mateka y’umupira w’amaguru mu Rwanda biteganyijwe ko uzanitabirwa n’abahanzi batandukanye bagasusurutsa imbaga y’abazaba bari aho.

Uyu mwaka w’imikino Rayon Sports ntago ihagaze neza cyane, uretse ko itanahagaze nabi kubera ko mu mikino umunani imaze gukinwa iyi kipe yambara ubururu n’umweru ihagaze ku mwanya wa 4 n’amanota 15 aho irushwa na Police Fc ya mbere amanota atatu. Imaze gutsinda imikino 4, inganya 3 , itsindwa umukino umwe, aho yatsindiwe i Nyagatare na Sunrise FC.

Munyakazi Sadate (ibumoso), perezida wa Rayon Sports na Kakooza Nkuriza Charles (KNC), perezida wa Gasogi United mu kiganiro n’abanyamakuru

Source: Rayonsports.rw

Twitter
WhatsApp
FbMessenger