AmakuruImikino

Rayon Sport yabonye umuterankunga mushya

Kuri uyu wa Kane Tariki 06 Nyakanga 2023 Mu murenge wa Ndera mu Karere ka Gasabo habereye umuhango wo gusinya amasezerano y’ imikoranire hagati y’ ikipe ya Rayon Sport n’ Ikigo gishinzwe kurinda abantu n’ ibintu cya RGL. Ni umuhango wabereye ku kicaro gikuru RGL Security Company.

Aya masezerano yasinywe n’ Umunyamabanga wa Rayon Sport Patrick Namenye n’ Umuyobozi wa RGL mu Rwanda Patrick Ouko. Ni amasezerano afite agaciro ka Miliyoni mirongo itandatu z’ Amafaranga y’ u Rwanda. Bakaba bemeranyijwe ko ikipe ya Rayon Sport izambara ikirango cya RGL ku kaboko k’ iburyo ku myenda izambara mu mwaka w’imikino 2023-2024. Ni amasezerano azamara igihe kingana n’ umwaka ariko akaba ashobora no kongerwa.

RGL Security Company ni ikigo mpuzamahanga gicunga umutekano w’abantu n’ibintu gifite abakozi basaga 3300. Imaze imyaka isaga  30 ishinzwe  ariko ikaba imaze imyaka 13 ikorera mu rwa Gasabo  kuko yatangiye kuhakorera mu 2010. Muri rusange itanga Serivisi zitandukanye nko gucunga umutekano hifashishijwe Camera, abarinzi, ibyuma bitabaza, gukumira inkongi z’umuriro ndetse n’ ibindi.

Umuyobozi wa RGL mu Rwanda bwana Patrick Ouko yavuze ko bahisemo gukorana na Rayon Sports kubera ko bafite intumbero imwe yo kwerekeza kuri rubanda kuko RGL igira intumbero ivuga ngo RGL ikigo cya rubanda kandi gikorera rubanda. Mu gihe Rayon Sports  ari ikipe ya rubanda. Yanavuze kandi ko bizeye ko amasezerano basinyanye azatanga umusaruro mwiza ku mpande zombi bityo bakaza nayongerera igihe mu gihe azaba arangiye.

 

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger