AmakuruImikino

Rayon Sport si ugukura amakipe umutima ahubwo n’ ubwonko yabujajanze

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 11 Nyakanga 2023 Ikipe ikunzwe na benshi mu Rwanda izwi ku izina rya Gikundiro yatangaje ko yasinyishije undi mukinnyi ukomeye. Ni umukinyi isinyishije  nyuma yo gusinyisha umutoza Yamen Alfani, Serumogo Ally ndetse ikanongera amasezerano Mitima Isaac no kugarura Yussef.

Rayon Sport ikomeje kwiyubaka ubu noneho yasinyishije myugariro w’ibumoso w’ Umunyarwanda witwa Hakim BUGINGO ku masezerano y’ imyaka 2. Ikaba imusinyishije avuye mu Ikipe ya Gasogo United.

Hakim Bugingo yakuriye mu ISONGA FC nyuma akomereza mu makipe nka o; Interforce FC yo mu Rwanda,  Olympic Star yo mu Burundi maze agaruka mu Rwanda akinira Rwamagana City na Gasogi Utd aje muri Gikundiro aturutsemo mo.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger