Imyidagaduro

Racine yashyize hanze amashusho y’indirimbo yise agahugu, igaragaramo ubuzima bugoye bwo muri gereza

Kamatali Thierry [Racine], ni  umuhanzi mushya uje ku ruhando rwa  muzika azanye amatwara mashya mu njyana hip hop muriyi minsi isa nkiyazimiye ndetse ku ikubitiro akaba yashyize ku mugaragaro amashusho y’indirimbo ye ya mbere yakoze yitwa Agahugu.

Urebye isura cyangwa igihagararo wabona akiri umwana muto cyane gusa ku myaka 21 y’amavuko Racine n’umwe mu baraperi beza batanga icyizere cyo kugarura umwimere wa hip hop cyane muri Trap music itamenyerewe mu Rwanda.

Uyu muhanzi ukizamuka avuga ko mu mwaka wa 2013 yatangiriye umuziki mu matsinda atandukanye gusa akabona aho kuzamuka ahubwo umuziki we ukura nk’isabune, nyuma yo kubona ko akomeje gutera intambwe asubira inyuma yafashe umwanzuro wo gutangira gukora indirimbo ku giti cye kuri ubu akaba yashyize hanze amashusho y’iyitwa Agahugu.

Aya mashusho yatunganijwe na Nameless Campos uri kwigaragaza cyane mu muziki wo mu Rwanda mu bakora amashusho ndetse akaba yarakoze indirimbo nyinshi zaciye ibintu zirimo iyitwa Too much yavugishije abantu amangambure.

“Agahugu” ivuga ukuntu muri gereza harura , Racine akagaragara yicuza byinshi yasize atarakora ibyaha byatumye atabwa muri yombi, muri iyi ndirimbo yiganjemo amaganya y’umuntu uri mu buroko , uyu musore aba atakamba yarigaruriye Imana ayisaba ko yamukura mu gihome.

Mu kiganiro na TERADIG NEWS  yatangaje ko ashaka kugera kure atabifashijwemo no kwisunga abahanzi bakomeye bari ku gasongero mu ruganda rw’umuziki nyarwanda.

Yagize ati” kugeza ubu natangiye ibikorwa byanjye bya Muzika ndetse nshaka gukora cyane izina ryanjye rigatangira kumvikana mumuziki nyarwanda , sinshaka guhita nirukira abandi bahanzi bagezeyo ngo dukorane ahubwo ndateganya kubanza gukora ibikorwa byanjye bya muzika bikivugira.”

Racine umuhanzi mushya uzanye hip hop y’umwimerere

Mu bahanzi uyu musore afata nk’icyitegererezo avuga ko mu Rwanda akunda cyane Byumvuhore wamenyekanye mu bihe byo hambere, muri Afurika agakunda umuraperi Sarkodie naho muri Amerika akemera cyane Kendrick Lamar nawe umenyerewe mu njyana ya Hip Hop.

Racine n’izina risobanuye byinshi kuri we cyane ko yemeza ko igiti  kitagira umuzi n’umwe kidatera kabiri, uyu musore nk’umwe mu bashaka gufata kugiti cya Hip Hop afite intumbero yo  kuba umwe mu mizi miremire ihamye muri iyi njyana benshi bateye umugongo.

Uyu muhanzi mu ndirimbo ye agaragara ari imbere y’ubutabera

 

Kanda hano hasi ureba amashusho y’indirimbo ya Racine yitwa Agahugu

https://www.youtube.com/watch?v=WQLI3ShKVxI

Theos UWIDUHAYE/TERADIG NEWS 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger