Imyidagaduro

Queen Cha yahinyujeje abakekaga ko yakurikiye mubyara we Safi muri The Mane

Umuhanzikazi w’umunyarwanda Queen Cha akaba na mubyara wa Safi Madiba yahakanye amakuru yavugaga ko yemeye gusinya amasezerano y’imikoranire hagati ye n’inzu itunganya umuziki ya The Mane Music Label kubera ko ibarizwamo Safi.

Mu minsi mike ishize nibwo hamuritswe ku mugaragaro inzu itunganya umuziki ya The Mane ibarizwamo Safi na Marina iyoborwa na  Mupende Ramadhan ukoresha amazina ya Bad Rama mu myidagaduro, mu kumurika iy’inzu hakozwe ibitaramo bibiri byatumiwemo icyamamare muri Tanzania Harmonize.

Ibi ni ibitaramo byabereye I Musanze ku ya 23 Werurwe 2018 n’ I Kigali ku ya 24 Werurwe 2018, muri ibi bitaramo abahanzi babiri Safi na Marina barararimbye ariko bakanafashwa n’abandi bahanzi batandukanye ba hano mu Rwanda nka Riderman , King James, Christopher n’abandi ariko hakiyongeraho Queen Cha wamaze kwinjira muri The Mane.

Queen Cha uri muri The Mane ari kumwe na Bad Rama umuyobozi wayo

Ibijya gushya birabanza bigashyuha kandi inkomoko y’imisaya ni amasoso kuko mu gitaramo cyabereye I Kigali muri Camp Kigali ku ya 24 Werurwe 2018 cyamurikaga The Mane, abahanzi bose bararimbye bararangiza hanyuma umuyobozi wa The Mane aza ku rubyiniro abwira abantu bake bari bacyitabiriye ko hari icyo ashaka kubereka .

Niko guhamagara Queen Cha ngo amusange ku rubyiniro kuko yari azi neza ko ari aho nubwo atigeze ariri,mba kubera igihe cyababanye gito maze Queen Cha arabura . Ibi byahise bica amarenga ko uyu muhanzikazi yaba agiye kwinjira muri The Mane Music Label kuko n’umwe mu bakobwa bafashaga abahanzi kuririmba yari yambaye umupira wanditseho Queen Cha imbere, inyuma handitseho The Mane nk’uko byari bimeze kuri Marina usanzwe muri The Mane.

Nyuma y’ibi rero umunyarwanda yabivuze neza ati ntakivugirwa ubusa, ubuyobozi bwa The Mane bwatangajeko na Queen Cha yamaze kuba umunyamuryango wabo ndetse abantu batangira kuvuga ko yagiyeyo akurikiye mubyara we Safi.

Ibi Queen Cha yabihakanye avuga ko yagiye muri The Mane kubera akazi ko atagiyemo kubera amarangamutima y’uko afitanye isano na Safi Madiba .

Yagize ati :”Nabonye The Mane ari nziza… ni label ubona ko ifite ingufu cyane, kandi mu biganiro twagiranye nasanze ibyo nateguraga bihura cyane n’ibyo baba bamfitiye. Ntabwo twavuga ko byaciye mu nzira y’ubuvandimwe, byaciye mu nzira z’akazi mu nzira zo kumva ko dushobora gukorana, tukaba twembi twafashanya ku mpande zombie.”

Queen Cha uri kubarizwa muri The Mane Music Label ari mu bahanzi 10 bazitabira irushanwa rya Primus guma Guma Super Star rigiye gutangira mu minsi mike iri imbere nyuma gato y’icyumweru cyo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger