AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

President Paul Kagame azakirwa na mugenzi we wa France Emmanuel Macron mu ngoro ya Presidence Elysee

Mu gihe byitezwe ko Ubufaransa n’u Rwanda byongera kuzamura umubano wabyo, Perezida Kagame agiye kwakirwa na mugenzi we w’Ubufaransa Emmanuel Macron kuri iyi ncuro bakazahurira mu ngoro ya Presidence Elysee ku mugoroba wo Ku wa Gatatu taliki ya 23 Gicurasi 2018, aho Kagame yaherukaga kuha kandagiza ibirenge muri Nzeri 2011.

Iyi izaba ibaye inshuro ya kane bahuye bombi imbona nkubone mu mezi Umunani nkuko RFI ibitangaza. Aba bakuru bibihugu bombi Paul Kagame na Emmanuel Macron bazagirana ibiganiro  ku mubano w’ibuhugu byombi utarigeze umera  neza kubera amateka ibi buhugu bifitanye  cyane cyane uruhare igihugu cy’Ubufaransa cyagize muri Jenoside yakorwe Abatutsi muri 1994.

Ikindi aba bakuru bi bihugu byombi bazaganiraho  ni uburyo bashyiraho kandidature ya Louise Mushikiwabo (Minisitiri w’ububanyi n’amahanga ubutwererane n’ibikorwa by’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba ) ku mwanya w’umuyobozi w’umuryango mpuzamahanga w’ibihugu bikoresha Igifaransa ari wo OIF (Organisation internationale de la Francophonie),Jeune Afrique ivuga ko iyi candidature ishobora kuzatangirwa muri uyu muhuro, amakuru adahakanwa n’abakoranira hafi na perezida Macron.

Aganira n’itangazamakuru, uhagarariye igihugu cy Ubufaransa yagize ati” Tuzibanda cyane ku ngingo ziduhuza gusa, hapana izidutandukanya.” Perezida Macron na Paul Kagame bazahura mbere yuko  bitabira inama mpuzamahanga y’ikoranabuhanga ya “VIVATECH”

Iyi nama ya “VivaTech” izaba hagati ya tariki ya 24 na 26 Gicurasi ,Perezida Kagame na Emmanuel Macron  bazitabira iyi nama izabera i Paris mu bufaransa. VivaTech ni ihuriro rinini rihuza abatangizi mu bushabitsi bwifashisha ikoranabuhanga , Uyu mwaka ngo bazibanda cyane kuri Africa bikaba biteganyijwe ko amakompanyi 300 yo muri Africa nayo aziyitabira.

Umubano w’ u Rwanda n’Ubufaransa uhoramo agatotsi ahanini bitewe n’uruhare Ubufaransa rwagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994. U Rwanda rushinja Ubufaransa uruhare rutaziguye mu gutegura Jenoside yakorewe Abatutsi, Ubufarasa ntibwigeze bwemera uru ruhare nubwo Nicolas Sarkozy wahoze ayobora iki gihugu yemeye ko habaye ho amakosa mu gufata imyanzuro ubwo ingabo z’ubufaransa zari mu Rwanda haba Jenoside.

.

Perezida Kagame na Emmanuel Macron ubwo baheruka guhurira mu Buhinde
Twitter
WhatsApp
FbMessenger