AmakuruImikino

Premier league: Liverpool yatsinze Chelsea ikomeza kuyobora shampiyona (Amafoto)

Ikipe ya Liverpool ikomeje kuyobora urutonde rwa shampiyona y’Abongereza, nyuma yo gutsinda Chelsea ibitego 2-1, mu mukino w’umunsi wa gatandatu wa shampiyona wabaye kuri iki cyumweru.

Ibitego byo mu gice cya mbere cy’umukino bya Trent Alexander Arnold na Roberto Firmino ni byo byafashije Liverpool y’umutoza Jurgen Klopp gukura amanota atatu i Stamform Bridge ku kibuga cya Chelsea.

Ni umukino wari ufunguye ku mpande zombi.

Chelsea yashoboraga kuyobora umukino mu minota ya mbere y’umukino ku gitego cyatsinzwe na Kapiteni Cesar Azpilicueta, gusa umusifuzi Michael Oliver yemeza ko hari habayeho kurarira nyuma yo kwiyambaza VAR.

Liverpool yafunguye amazamu ku munota wa 14 w’umukino ibifashijwemo na Trent-Alexande Arnold, kuri Coup-Franc yatereye hanze y’urubuga rw’amahina birangira umupira uruhukiye mu rucundura.

Roberto Firmino yaje gutsinda igitego cya kabiri ku munota wa 30, ku mupira wa Coup-Franc yari itewe na Andy Robertson birangira uyu rutahizamu w’Umunya-Brazil ateretse umupira mu rucundura n’umutwe.

Igice cya kabiri cy’umukino kihariwe cyane n’ikipe ya Chelsea, gusa ntiyabasha kwishyura ibitego bibiri yari yatsinzwe mu gice cya mbere cy’umukino.

Chelsea yabonye impozamarira ku munota wa 71 ibifashijwemo na N’golo Kante, nyuma yo gucenga ba myugariro ba Liverpool bikarangira ateretse umupira mu rucundura.

Mitchy Batshuayi winjiye mu kibuga asimbura, yashoboraga kwishyurira Chelsea mu minota ya nyuma y’umukino, gusa umupira yari akatiwe na Marcos Alonso awuteye n’umutwe ujya hanze.

Gutsinda uyu mukino byafashije Liverpool gukomeza kuyobora shampiyona y’Abongereza n’amanota 18, ikaba irusha Manchester City ya kabiri amanota atanu yose.

Liverpool kandi yuzuzaga umukino wa 15 wikurikiranya itsinda muri Premier league.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger