AmakuruAmakuru ashushye

Polisi y’u Rwanda yihanangirije abantu bakomeje kwica amabwiriza yo kurwanya COVID-19

Muri iki gihe Isi yugarijwe n’icyorezo cya Virusi ya corona, ibihugu bitandukanye bikomeje gukaza ingamba zo kukirwanya no kukirandura burundu habanje gufatwa ingamba zitandukanye zo kugikumira igihe hagishakishwa urukuingo rutaraboneka kugeza magingo aya.

Polisi y’u Rwanda irihanangiriza abantubakigaragara barenga ku mabwiriza yashyizweho yose yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya coronavirus harimo kunba abanti bamwe batarubahirije kuba baguma mu ngo zabo no kwirinda ingendo zitario ngombwa mu rwego rwo kurwanya iki cyorezo.

Mu byo polisi y’u Rwanda yagarutseho harimo abantu bahagarara ku muhanda ntacyo bari kuhakora,abakorera siporo mu muhanda,abakora udutsiko bakagenda nta cyo bagamije,abajya guhagarara ku masoko cyangwa ku maduka ntacyo bafite bahagurira,abantu bagendana batuibahiriza gushyira hagati yabo intera ya metero imwe.

Yakomeje kandi ivuga ko abantu batanga serivise za ngombwa badakora ibisabwa ngo ababagana bategerana ndetse no kuba bafite ibikenewe byibanze by’isiku byifashishu=wa mugukumira iki cyorezo ko bazahanwa n’itegeko.

Polisi y’u Rwanda yavuze ko gukora ibi byavuzwe haruguru ari ukutubahiriza amabwiriza yashyizweho na Leta, bikaba ari bimwe mu bishyira ubuzima bwawe n’’ubwabagenzi bawe mu kaga.

Uwariwe wese uzabifatirwamo azahanwa nk’uwashatse kwandura no kwanduza abandi iki cyirezo, bityo abihanirwe n’amategeko.

Polisi y’u Rwanda yakomeje isaba Abanyarwanda bose gutanga amakuru mu gihe babonye abakora ibihabanye n’amabwiriza yashyizweho bifashishije imirongo itishyurwa ya Polisi aho waba uherereye hose.

Nimero itoshyurwa : 112
Umujyi wa Kigali ni 0788311020
Amajyaruguru ni 0788311151
Amajyepfo ni 078811138
Uburasirazuba ni 0788311142

Abanyarwanda bagirwa inama yo kubahiriza amabwiriza yashyizweho agamije kurengera ubuzima bwabo, ntihagire n’umwe utekereza ko ari amananiza no gukabya leta yashyizeho.

U Rwanda rwakajije ingamba nyuma y’uko umubare w’abanduye ukomeje kwiyongera, ndetse ku wa 21 Werurwe 2020, Minisitiri w’Intebe yatangaje ko hakwiye kongera imbaraga mu gukumira ikwirakwira rya COVID-19 mu Rwanda, ku buryo ingamba zakajijwe mu gihe cy’ibyumweru bibiri ndetse bishobora kongerwa.

Mu myanzuro yatangiye kubahirizwa uhereye ku wa Gatandatu 23:59, irimo ko ingendo zitari ngombwa zibujijwe.

Itangazo rivuga ko “Gusohoka mu rugo nta mpamvu zihutirwa birabujijwe, keretse abajya gutanga no gushaka serivisi z’ingenzi harimo kwivuza, guhaha, serivizi za banki n’izindi.”

Ibimenyetso bya COVID-19 birimo kugira umuriro, ibicurane, umunaniro n’inkorora ijyana no kubabara mu mihogo, guhumeka bigoranye bishobora kugera aho bitera umusonga nawo ushobora kubyara urupfu.

Ishobora kwandura binyuze mu kuramukanya abantu bahana ibiganza, hakabaho guhererekanya amatembabuzi yaturutse mu myanya y’ubuhumekero y’umuntu wanduye, maze uyakozeho akaza kwikora ku munwa, ku mazuru cyangwa mu maso, agahita yandura. Umuntu ashobora no gukura iyi virusi ku kintu yaguyeho, kandi iyo gikomeye ishobora kumaraho amasaha menshi yagera no ku minsi itatu.

COVID-19 yemejwe nk’icyorezo cyibasiye Isi yose ku wa 11 Werurwe 2020. Kuva mu Ukuboza 2019, abamaze kucyandura basaga 577 500, abagera ku 26 447 bahitanywe na cyo mu gihe 130 665 bagikize.

Minisiteri y’ubuzima mu Rwanda irakangurira abaturarwanda gukomeza kwirinda bakurikiza amabwiriza yashyizweho mu kwirinda Coronavirus

Kugeza ubu mu Rwanda abamaze kugaragara ko banduye coronavirus ni 70 nk’uko byemezwa na Minisiteti y’ubuzima.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger