AmakuruUtuntu Nutundi

Polisi ya Uganda yabonye imodoka yayo yari yibwe mu buryo bw’amayobera

Polisi ya Uganda ikorera mu mujyi wa Kampala yibwe imodoka ifite pulake nimero UP 5484 bivugwa ko yabuze kuva ku mugoroba wo ku wa 23 Ukuboza 2018, kuri ubu iyi modoka yamaze kuboneka ibonwe ahitwa Mityana ndetse umushoferi wari uyitwaye yahise afungwa.

Patrick Onyango uyoboye sitasiyo ya Polise i Mityana yemeza aya makuru avuga ko uyu mushoferi wari utwaye iyi modoka yo mubwoko bwa busi afungiye kuri sitasiyo yabo akaba ategereje guhabwa ibihano by’imyitwarire mibi yagize mu kazi (Disciplinary  Charges).

Umuyobozi ushinzwe imicungire y’Ibikoresho muri Polisi y’Igihugu ya Uganda, Bangirana Godfrey, yavuze ko imodoka yari yaragaragaye bwa nyuma ahagana saa saba, mu muhanda i Kampala

Chimpreports yanditse ko yabonye inyandiko igaragaza ko hari ubutumwa bwohererejwe abayobozi ba Polisi mu turere n’Umuyobozi wa Polisi ushinzwe Ishami ryo mu Muhanda, Stephen Kasiima imenyesha iby’ibura ry’imodoka. Basabwe gukurikirana imodoka no guta muri yombi Mwase wari uyitwaye.

Iyi modoka ya Polisi yari yabuze yari itwawe n’umupolisi wa Uganda wamenyekanye nka Mwase gusa ngo kugeza ubu igipolisi cya Uganda ntikiramenya niba uyu mushoferi yari ashaka kuyiba.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger