AmakuruImikino

Polisi ya Brazil yaretse cya kirego gishinja Neymar Jr gufata ku ngufu

Polisi ya Brazil yafashe umwanzuro wo gukomeza gukora iperereza ku kirego cy’umugore ushinja Neymar Jr kumufata ku ngufu, nyuma yo kubura ibimenyetso bishinja uyu rutahizamu wa Paris Saint Germain.

Mu mezi make ashize ni bwo umunyamiderikazi w’Umunya-Brazil witwa Najila Trindad yatangiye gushinja Neymar kumufata ku ngufu, nyuma yo guhurira muri imwe mu mahoteli y’i Paris mu Bufaransa. Uyu mugore yavuze ko ibi byabaye muri Gicurasi uyu mwaka.

AFP dukesha iyi nkuru yavuze ko polisi yo mu mujyi wa Sao Paulo muri Brazil, yafashe icyemezo cyo kureka kiriya kirego kubera kubura ibimenyetso bishinja Neymar.

Biteganyijwe ko ubushinjacyaha bufata iminsi 15 yo gusuzuma amakuru yamaze gukusanywa na Polisi, hanyuma ubucamanza akaba ari bwo buzafata umwanzuro wa nyuma.

Ni kenshi Neymar yakunze kugaragaza ko ibyo ashinjwa ari ibinyoma, agaragaza ko umubano yagiranye na Trindande wari wumvikanyweho.

Mu gihe Polisi ya Sao Paolo yavuye mu byo gukurikirana Neymar, uyu rutahizamu wa PSG aracyakorwaho iperereza na Polisi yo mu mujyi wa Rio de Jeneiro kubera amafoto y’uriya mugore umushinja yakwirakwije ku mbuga nkoranyambaga atabanje kumwaka uruhushya.

Ni amafoto yari aherekejwe n’ubutumwa bwa WhatsApp bagiye bohererezanya.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger