AmakuruPolitiki

Polisi imaze gutahura imurambo y’abantu 73 bishwe n’inzara bategereje Yesu

Polisi ya Kenya imaze gutaburura imirambo y’abantu barenga 73 bishwe n’inzara hafi y’umujyi wa Malindi ku nyanja iburasirazuba,nyuma yo kubeshywa ko bizabafasha guhura na Yesu.

Hakomeje iperereza ku mukuru w’idini ushinjwa gukangurira aba bantu kutarya kugeza bapfuye ngo bategereje umwami Yesu.

Ikinyamakuru The Nation kivuga ko uyu mugabo wiyita umukozi w’Imana yasabaga abakirisitu be kujya mu ishyamba riherereye mu Mujyi wa Malindi mu Majyepfo ya Kenya, bakamarayo iminsi basenga ariko nta kintu bakoza mu kanwa.

Nyuma yo gutangira iperereza, ku ikubitiro Polisi yahise itahura imirambo y’abayoboke 11 bishwe n’inzara.

Ku munsi wakurikiyeho yabashije gutahura abandi bantu 15 bazahajwe n’inzara ariko bane baza guhita bitaba Imana mu gihe bari bagikorerwa ubutabazi bw’ibanze.

Kuva ku wa Gatanu tariki 21 Mata, umubare w’abamaze gupfa muri ubu buryo ugera kuri 73 barimo abagera kuri 26 batahuwe mu gace ka Kilifi ku wa Mbere tariki 24.

Kugeza ubu Polisi ya Kenya ikomeje ibikorwa byo gushakisha indi mirambo muri iri shyamba riri ku buso bwa hegitare 325.

Umukuru w’iri dini Paul Mackenzie Nthenge arafunze mu gihe ategereje kugezwa imbere y’ubucamanza.

Umwe mu myobo imaze gukurwamo imirambo basanzemo abantu batanu bo mu muryango umwe – abana batatu n’ababyeyi babo.

Mackenzie Nthenge ahakana ko hari ikibi yakoze. Avuga ko yafunze urusengero rwe mu 2019.

Perezida wa Kenya, William Ruto, yatangaje ko uyu mupasiteri akwiriye gukanirwa urumukwiriye kuko ibikorwa bye ntaho bitaniye n’iby’iterabwoba.

Ati “Ibyihebe bikoresha amadini mu gucengeza mu bantu urwango. Abantu bameze nka Mackenzie bari gukoresha amadini mu gukora ibintu bisa nk’ibyo. Nategetse inzego bireba gukurikirana iby’iki kibazo bahereye mu mizi no guhoza ijisho ku bikorwa by’abantu bashaka gukoresha idini mu gushyira mu bantu imyumvire itariyo.”

Mu cyumweru gishize abantu 15 bo muri iryo dini rya Good News International Church baratabawe ubwo polisi yabasangaga mu nzu barembejwe n’inzara.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger