AmakuruImikino

Polisi idobeje intego z’umutoza Ivan Minnaert

Umukino wa shampiyona wahuzaga Polisi na Rayoin Sports urangiye amakipe yombi aguye miswi 1-1, Polisi FC ihita yica intego za Rayon Sports zo gutsinda imikino yose ya shampiyona igatwara igikjombe.

Rayon Sports yatangiye ytaka ni na yo yafunguye amazamu mbere, ibifashijwemo na Eric Rutanga wayitsindiye igitego ku munota wa 38, nyuma y’umupira yari ahawe na Kwizera Pierrot.

Iyi iyi kipe y’ubururu n’umweru yari imaze guhusha ikindi gitego ku munota wa 08 w’umukino, ku mupira Mugisha Girbelt yateye ukurwamo n’umuzamu Emmanuel Bwanakweri.

Polisi na yo yahushije igitego ku munota wa 30, ku mupira ukomeye wa Ndayishimiye Dominique wakuwemo n’umuzamu Bakame.

Polisi FC yaje kwishyura iki gitego ibifashijwemo na Ngendahimana Eric, ku mupira yari ahawe na Nizeyimana Mirafa.

Amakipe yombi yagiye kuruhuka anganya 1-1.

Igice cya kabiri cy’umukino cyaranzwe no kwatakana ku mpande zombi, gusa nta kipe yashoboye kongera kureba mu izamu ry’indi.

Rayon Sports yashoboraga kubona igitego cy’insinzi ku munota wa 85 kuri penaliti yakurikiye ikosa Fiston Munezero yari akoreye Pierrot mu rubuga rw’amahina, gusa Penaliti yatewe na Shabani Hussein yakuwemo n’umuzamu Bwanakweri Emmanuel.

Iyi kipe yahushije ikindi gitego ku munota wa 89, gusa umupira wa Djabel ugarurirwa ku murongo na ba myugariro ba Polisi.

Kunganya uyu mukino byatumye Polisi iguma ku mwanya wa gatatu n’amanota 44, inyuma ya AS Kigali ya kabiri ifite 48.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger