Imyidagaduro

Abategura irushanwa rya Primus guma guma bagarutse ku bihano bya Young Grace

Ubuyobozi bwa Easter African promoters , ari nabo bategura ibijyanye n’irushanwa rya Primus Guma Guma yatangaje ko bamaze kubabarira umuhanzikazi Young Grace nyuma y’uko yari yishe amategeko agenga abahanzi baba baratoranyijwe ngo bajye muri iri rushanwa rikomeye kurusha ayandi mu Rwanda.

Mu minsi ishize nibwo Young Grace yagaragaye yambaye imyenda ya Rayon Sports  isanzwe iriho ibirango bya mukeba wa Bralirwa , Skol, Bralirwa niyo itera inkunga iri rushanwa rya Primus Guma Guma Super Star.

Abantu bahise bavuga ko ari uburyo bwo kwikururira abafana dore ko Rayon Sport ifite abafana benshi mu gihugu.

Ntabwo byagarukiye aho kuko hari hatangajwe ko uyu muhanzikazi yahanwe agakatwa umushahara w’ukwezi kumwe angana na miliyoni imwe , ku mushahara abari mu irushanwa bagenerwa.

Ubwo yaganiraga n’itangazamakuru nyuma y’igitaramo cyaberaga mu karere ka Musanze, Joseph Mushyoma umuyobozi wa East African Promoters (EAP) itegura PGGSS yatangaje ko Young Grace yababariwe. Ubu amafaranga bari kuzamukata ntayo bazamukuraho.

Uyu mugabo yanakomoje ku mpamvu iki gitaramo kitabereye muri Stade Ubworoherane nkuko bisanzwe, maze avuga ko batari kuyibaha kuberako bashyize mu kibuga tapi, bityo rero ngo abaturage bari kwangiriza ubwatsi.

Ubu ibitaramo bya Primus Guma Guma birarimbanyije , nyuma yo kuva i Gicumbi n’i Musanze ubu ibi bitaramo birakomereza mu majyepfo i Huye.

Young Grace ngo yarababariwe

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger