AmakuruImikino

Police FC yatsinze Marine FC, uko indi mikino yagenze

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 08 Ukuboza, imikino ya shampiyona y’ u Rwanda yari yakomeje hakinwa umunsi wayo wa karindwi, Police FC yatsinze Marine FC 3-2.

Mu yindi mikino yabaye , Mukura VS Sports yatsindiye AS Muhanga kuri Stade ya Huye mu majyepfo y’u Rwanda 1-0. Iyi Mukura inafite urugendo izakorera muri Sudani igiye gukina na Al Hilal imikino ya CAF Confederation Cup, yagombaga kubona amanota atatu kugira ngo ihe icyizere abafana bayo ko izitwara neza.

Amagaju Fc yanganyije na Kirehe FC 0-0 mu gihe Espoir FC yatsindiye i Rusizi Etincelles 4-1.

Hategerejwe umukino uzaba kuri iki Cyumweru uzahuza Rayon Sports na AS Kigali.

Mukura VS ihise iba iya mbere n’amanota 16 ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona, APR FC iri ku mwanya wa kabiri inganya amanota 15  na Police iri ku mwanya wa gatatu ariko APR FC ikaba ifite imikino 2 itari yakina.

[team_standings 32825]

Twitter
WhatsApp
FbMessenger