AmakuruImikino

Police FC yatandukanye n’abari abatoza bayo

Seninga Innocent wari umutoza wa Polisi ndetse na Bisengimana Justin wari umwungiriza we bamaze kwandikira ubuyobozi bw’ikipe ya Polisi FC babumenyesha ko bamaze kwegura ku nshingano zabo zo gutoza iyi kipe y’igipolisi cy’u Rwanda.

Amakuru y’isezera ry’abari abatoza ba Polisi yatangiye gufatwa nk’ibihuha mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu, gusa nyuma iyi kipe yaje kuyaha umugisha ibinyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter.

Ikipe ya Polisi yavuze ko Seninga n’umwungiriza we bemeye kuva muri Polisi bitewe n’umusaruro mubi, dore ko kuri ubu ikipe ya Polisi ihagaze ku mwanya wa 08 muri shampiyona y’ikiciro cya mbere nyuma y’imikino 16 imaze gukina muri AZAM Rwanda Premier League.

Amakuru avuga ko aba batoza bari bahawe umukoro wo gutsinda umukino iyi kipe yari ifitanye na  Mukura VS ku munsi w’ejo mu gihe baba bashaka kugumana akazi kabo ko gutoza iyi kipe, gusa uyu mukino ntiwigeze ukinwa bitewe n’imvura idasanzwe yaguye ku kibuga cya Kicukiro wagombaga kuberaho, bikarangira wimuriwe ku wa mbere w’icyumweru gitaha.

Kugeza ubu ntiharamenyekana umutoza ugomba gusimbura Seninga Innocent muri Polisi, gusa amakuru avuga ko Olivier Karekezi uheruka gutandukana na Rayon Sports ko ari we ushobora guhabwa akazi ko gutoza iyi ikipe aho ashobora kuzaba afatanya na Nshimiyimana Maurice “Maso” wahoze muri iyi kipe.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger