Imikino

Police FC yabonye umutoza mushya

Mu gihe kitageze no ku cyumweru Police FC yirukanye Seninga Innocent wari umutoza wayo , ubu amakuru yizewe ni uko yamaze gusinyisha umutoza mushya ugiye kuziba icyuho cya Seninga wamaze no kubona indi kipe hano mu Rwanda.

Albert Mphande umutoza wari umenyerewe mu ikipe ya Nkwazi FC mu cyiciro cya mbere muri shampiyona ya Zambia, yamaze gusinya amasezerano y’imyaka ibiri atoza ikipe ya Police FC iheruka gutandukana na Seninga Innocent.

Mphande uje gutoza Police FC yatandukanye na Nkwazi FC imwirukanye kubera umusaruro muke . Mphande yageze mu Rwanda kuwa 25 Mata 2018 aje kurangiza ibiganiro n’ikipe ya Police FC kuri ubu bikaba byamaze gutungana akaba ari umutoza wa Police Fc.

Seninga Innocent abisikanye n’uyu mutoza mushya kuko yamaze gushyira umukono ku masezerano y’amezi abiri ango atoze ikipe ya Musanze mu minsi 11 isigaye ya shampiyona y’icyiciro cya mbere.

Mphande uje gutoza Police FC
Twitter
WhatsApp
FbMessenger