AmakuruImikino

Pierre-Emerick Aubameyang yamanuwe mu ntera na Arsenal

Umunya-Gabon Pierre-Emerrick Aubameyang, yambuwe inshingano zo kuba Kapiteni wa Arsenal nyuma yo kurenga ku murongo ngengamyitwarire w’abakinnyi b’iyi kipe.

Arsenal yemeje aya makuru ibinyujije ku rubuga rwayo.

Aubameyang utaragaragaye mu mukino Arsenal yakinnyemo na Southampton mu mpera z’icyumweru gishize, yahise anakurwa mu bakinnyi iyi kipe izifashisha kuri uyu wa Gatatu ikina na West Ham United.

Arsenal mu itangazo ryayo, yavuze ko “Twitega ku bakinnyi bacu by’umwihariko kuri Kapiteni wacu kugendera ku mategeko n’amabwiriza twese twashyizeho kandi tukayemeranyaho.”

Umutoza Mikel Arteta yavuze ko adashobora gutangaza imyitwarire mibi Aubameyang yagaragaje, gusa ikinyamakuru The Athletic cyatangaje ko aheruka kugaruka muri bagenzi be atinze nyuma yo kugirira urugendo mu mahanga.

Si ubwa mbere uyu mukinnyi w’imyaka 32 y’amavuko ahagarikwa na Arsenal kubera imyitwarire mibi, dore ko nko muri Werurwe uyu mwaka Arsenal yanze kumukinisha umukino wa Tottenham kubera kwica amabwiriza abanziriza umukino.

Aubameyang yari Kapiteni wa Arsenal kuva mu Ugushyingo 2019 asimbuye Granit Xhaka wari umaze kwamburwa inshingano n’umutoza Unai Emery.

Amakuru avuga ko uyu mukinnyi wageze muri Arsenal muri 2018 avuye muri Borussia Dortmund ashobora gusimburwa n’Umufaransa Alexandre Lacazette.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger