AmakuruUmuziki

Peter Okoye yavuze icyo umuvandimwe we yakora P-Square ikongera kubaho

Peter Okoye, umwe mu bari bagize itsinda P-Square ryamaze gusenyuka yavuze icyo umuvandimwe we ndetse n’impanga ye Paul Okoye yakora kugira ngo itsinda rya P-Square bari bahuriyemo ryongere kubaho.

Iri tsinda ryari rigizwe n’izi mpanga zombi ryatandukanye mu ntangiriro z’uyu mwaka aho buri umwe asigaye akora umuziki ku giti cye. Peter ubu asigaye azwi mu muziki nka Mr.P, mu gihe impanga ye Paul isigaye ikora nka Rude Boy.

Mu gihe abakunzi b’aba bombi bumvaga nta cyabatanya, Peter yavuze ko agasuzuguro impanga ye yamugaragarije cyo kimwe n’umuryango we ariko katumye ahitamo kumuta agakora ibye, bityo ko ubwubahane bubayeho 100% ari bwo yakwemera kongera gukorana na we.

Mu kiganiro kirekire yagiranye na Citizen TV yo muri Kenya, Peter yagize ati”Mu buzima icyo twita indangagaciro z’umuryango ni ingenzi cyane.”

“Ni byo abafana bifuza ko P-Square, gusa ni ryari bifuza ko P-Square igaruka ikongera gusenyuka. Twatanye incuro eshatu kandi icyo twapfaga kiracyahari. Muri rusange kugira ngo P-square igaruke, hakenewe gukemura icyo kibazo… Nahisemo gutandukana na we kubera ko nabonaga ko agasuzuguro umuryango wanjye wagaragarizwaga kari gakabije.”

Mr.P yakomeje avuga ko atigeze yubahuka na rimwe umuryango w’umuvandimwe we ariko we akabikora buri munsi.

Ati”Yantukiraga mu ruhame cyo kimwe n’umuryango wanjye, kuri Instagram, hanyuma agategereza ko nirengagiza ibyo nkakomeza gukorana na we.”

Yongeyeho ati” Sinshobora gukora gutyo. Narahiriye kurinda umugore n’abana banjye kandi umunsi nsezerana narabirahiriye.”

P-Square ya kera.
Twitter
WhatsApp
FbMessenger