AmakuruPolitiki

Perezida Yoweri Museveni yanyomoje amakuru avuga ko Bobi Wine yagizwe intere

Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni, yanyomoje amakuru amaze iminsi avuga ko Robert Kyagulanyi wamamaye mu muziki nka Bobi Wine yakorewe iyicarubozo n’igisirikare cya Uganda.

Itangazo ryasohowe na Perezida Museveni, rivuga ko Bobi Wine wamaze kwinjira muri Politiki nta gikomere afite haba mu mutwe mu gatuza cyangwa ngo agire igufwa yaba yaravunitse. Perezida Museveni avuga ko ibyavuzwe ari amakuru y’impimbano yahimbwe na Dail Monitor ndetse na Televiziyo yayo NTV.

Museveni avuga ko we n’abaganga b’igisirikare cya Uganda bafashe igihe bakajya kumusuzumisha mu bitaro bitandukanye, haba muri Arua, Gulu  ndetse n’i Kampala mu rwego rwo kwirinda ibibazo.

Ati”Abaganga bambwiye ko nta gikomere afite haba mu mutwe, mu gatuza cyangwa ngo abe hari igufwa yavunitse.”

Perezida Museveni avuga ko kuba hari abashatse kumutera amabuye atari ikintu gikanganye kuri we, ngo kuko afite ubwirinzi buhagije yaba ku giti cye, yaba n’ubw’abamurinda.

Ati” Natangiye kwirinda mu myaka 48 ihise. Nabikoze nirinda abasirikare ba Amin ku wa 22 Mutarama mu 1973 i Mbale, mbisubiramo imbere ya Patrick Shaw, umupolisi w’umunya-Kenya i Nairobi mu 1978 nanabikora kandi imbere ya Tabuley muri 2003 cyo kimwe n’abandi benshi.”

Mu gihe ashijwa kugirira nabi uyu mudepite, Perezida Museveni na we ashinja Bobi Wine na Kassiano Wadri kurema udutsiko tw’abagizi ba nabi . Atanga urugero rw’ abagore n’abana bagiye bafatwa ku ngufu mu bice bitandukanye, bityo akaba asanga iri ari iterabwoba.

Akomeza avuga ko Polisi ya Uganda igiye kuzana ibimenyetso birambuye simusiga kugira ngo ni biba ngombwa ababikoze babiryozwe.

Ku bwa Museveni, asanga ibi barahisemo kubikora bagamije gutera ubwoba abashyigikiye ishyaka NRM riri ku butegetsi, kugira ngo bareke gutora bityo abakeya babashyigikiye babe ari bo batsinda amatora.

Atanga urugero rw’ukuntu bakoresheje ubu buryo ahitwa i Jinja, muri Arua ndetse na Bugiri, bikarangira abaturage ibihumbi 16 ari bo bitabiriye amatora kandi haragombaga gutora abarenga ibihumbi 46.

Umukuru w’igihugu cya Uganda asamga ibi nta cyo bivuze ku biyita ko ari impirimbanyi za Demokarasi ngo kuko bitumvikana ukuntu abiyita ko bashaka Demokarasi batuma abaturage badatora.

Perezida Museveni avuga ko batazihanganira abiha hutera ubwoba abantu bakoresheje amagambo.

Ati” Ibyabaye birahagije. Ibitangazamakuru na byo bigomba kwihanangirizwa. Nimutangaze amakuru atarimo kubogama.”

Museveni asoza asaba uwaba ari nshuti z’abanya Politiki babana nka Bobi Wine kubagira inama, ngo kuko inzira z’ubusamo nko kwiba amajwi, kugura amatora no gutera ubwoba abatora ntaho byabageza bo na Uganda muri rusange, uretse kubaroha mu makuba.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger