AmakuruImikinoPolitiki

Perezida wa TP Mazembe yafashe icyemezo cyo gutahuka

Moïse Katumbi utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo akaba na nyiri ikipe y’umupira w’amaguru ya Tous Puissant Mazembe, yatangaje ko nta bwoba afitiye Joseph Kabila anavuga ko agiye kuva mu buhungiro akagaruka muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo.

Ibi uyu mugabo wahoze ayobora intara ya Katanga akaba n’umwe mu nkoramutima za Joseph Kabila yabivugiye i Kigali, aho yitabiriye inama ya Mo Ibrahim Governance Weekend.

Ikinyamakuru The East African dukesha iyi nkuru cyanditse ko Katumbi wari umaze imyaka 2 ari mu buhungiro yatangaje ko agiye gusubira muri Kongo Kinshasa akiyamamariza kuyobora iki gihugu mu matora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe mu Kuboza uyu mwaka.

Moise Katumbi Yagize ati “Nyakanga ntabwo ari kera, ngiye gusubira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Kabila ntabwo anteye ubwoba.”

Uyu mugabo ashobora gutabwa muri yombi mu gihe yaba agarutse muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo kuko muri 2016 yari yakatiwe n’Urukiko rw’Amahoro rwa Kamalondo i Lubumbashi igifungo cy’imyaka itatu, nyuma yo gushinjwa kwikubira ndetse akanagurisha inzu ya Alexandros Stoupis wo mu Bugiliki.

Akekwaho kandi kwinjiza abacancuro b’abanyamahanga mu gihugu no gutunga ubwenegihugu bw’u Butaliyani kandi bitemewe.

Katumbi n’ikipe ye ya TP Mazembe.

Katumbi watangaje ko aziyamamaza uhagarariye amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi, yashimangiye ko Perezida Joseph Kabila ariwe ntandaro y’umutekano muke uri muri Kongo, biturutse ku kugundira ubutegetsi yanga ko haba amatora yitwaje impamvu z’amafuti.

Yanavuze ko kuba ari mu Rwanda biraba intandaro y’ibirego by’amafuti, dore ko u Rwanda na Kongo Kinshasa bisa n’aho bitagicana uwaka.

Ati “Ubu kuko ndi mu Rwanda barazana ibirego byinshi by’ibihimbano kuko badakunda u Rwanda.”

Amatora yo muri Kongo Kinshasa yasubitswe inshuro ebyiri hitwaje ubushobozi buke bw’amafaranga azasubukurwa muri Nzeri mu rwego rwo gushaka uwasimbura Perezida Joseph Kabila wanze kuva ku butegetsi amazeho imyaka 17.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger