AmakuruImikino

Perezida wa Rayon Sports yasobanuye icyamuteye gutira Sugira muri APR FC nubwo abafana batabyishimiye

Perezida wa Rayon Sports, Munyakazi Sadate yagarutse kuri rutahizamu Sugira Ernest watijwe muri iyi kipe avuye muri mukeba wayo w’ibihe byose, APR FC ariko abakunzi benshi ba Rayon Sports ntibabyishimire bakabifata nko kugurisha ikipe.

Perezida Munyakazi Sadate yavuze ko nubwo hari abatarishimiye kuza kwa Sugira Ernest muri Rayon Sports, kumutira byari bikwiriye kuko ikipe yari ikeneye rutahizamu uzafasha Bizimana Yannick mu busatirizi bwayo mu gihe shampiyona yari igiye gukomeza ikipe itari yabona uburenganzira bwo kongeramo abakinnyi baturutse hanze.

Ni mugihe rutahizamu wa Rayon Sports Michael Sarpong agiye kwerekeza mu Bushinwa aho yaguzwe akayabo k’amadolari ari nabyo byatumye hatekerezwa uwamusimbura kuri uyu mwanya.

Amasezerano yo gutizwa kwa Sugira Ernest muri Rayon Sports yasinywe ku itariki 30 Ukuboza 2019 hagati y’abayobozi ba APR n’aba Rayon Sports kuva ubwo ku mbuga nkoranyambaga abafana ba Rayon Sports benshi batangiye kuvuga ko Perezida Sadate yaba atangiye kugambanira ikipe.

Mu butumwa uyu muyobozi yanditse kuri Twitter busobanura impamvu yo gutira Sugira muri APR FC yasubijwe n’abakunzi ba Rayon Sports batandukanye bamwe bagiye bagaragaza ko uku gutizwa kutari gushingiye ku mubano w’amakipe yombi ahubwo ko gushobora kuba gushingiye ku bucuti abayobozi b’amakipe yombi (uwa Rayon Sports n’uwa APR) basanzwe bafitanye.

Perezida Sadate yagize ati “Trensfert yavuzweho byinshi ndetse bamwe bumva ko nateshutse, twagombaga gutangira championnat ariko tutarabona uburenganzira bwo bwo kongeramo abakinnyi bava hanze, twagombaga gushaka uzafasha Yannick twatekereje benshi ariko dusanga uyu akwiriye kandi azabikora mumuhe amahirwe.”

Abenshi bagarutse kubyo bise amahano yakozwe kugirango umukinnyi asinye amasezerano y’ikipe agiyemo anamurike umwambaro wayo nyamara akiyambariye umwambaro w’iyo yaturutsemo nk’uko Sugira yabigenje ubwo yahabwaga amasezerano ya Rayon Sports mu mafoto yagaragajwe.

Bamwe bagaragaje n’impungenge zo gutira umukinnyi utanasanzwe agenderwaho muri mukeba wayo yanayitsinze nko gusuzugurwa.

Sugira yiyerekanye muri Rayon Sports yambaye umwambaro wa APR FC
Twitter
WhatsApp
FbMessenger