AmakuruImikino

Perezida wa Kiyovu Sports yavuze ikintu azakora iyi kipe nidatwara igikombe cya Shampiyona

Umuyobozi w’ikipe ya Kiyovu Sports Mvukiyehe Juvenal, yakomoje ku ngamba afite mu gihe iyi kipe abereye umuyobozi itagira amahirwe yo kwegukana igikombe cya Shampiyona.

Imikino isigaye igera kuri ibiri n’ubwo Kiyovu Sports ititwaye neza,Mvukiyehe Juvenal yahishuye ko mu gihe ikipe ye itazatwara igikombe cya Shampiyona bitazamuca intege ahubwo bizamuha imbaraga zo gukora cyane kugira ngo aharanire gutwara igikombe cya Shampiona y’umwaka utaha.

Mvukiyehe Juvenal avuga ko bishobora kubafasha gutegura imikino y’umwaka utaha bitewe nuko baba bazi aho byapfiriye bakamenya icyo bakosora.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru yagize ati” ntabwo nkeka ko turamutse tutagitwaye byaduca intege, ahubwo byatuma tumenya igitumye tudatwara igikombe, icyaba gitumye tudatwara igikombe rero nicyo twazakosora umwaka utaha.”

Yakomeje avuga ko batwaye igikombe uyu mwaka byaba ari ibyishimo kuri bo ariko batanagitwaye n’undi mwaka bagitwara cyane ko agifitemo imyaka myinshi.

Kugeza ubu ikipe ya Kiyovu Sports iri kumwanya wa kabiri n;amanota 61, ikurikiye Apr Fc iri ku mwanya wa mbere n’amanota 63 , bigaragara ko irishwa na n’iya mbere amanota abiri yose.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger