AmakuruPolitiki

Perezida Volodymyr Zelensky yemeje ko Uburusiya burikumucanaho umuriro na za Misile

Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky yemeje amakuru y’uko Uburusiya bwatangiye kurasa za misile ku gihugu cye, nk’uko ibiro ntaramakuru Rueters bibivuga.

Yavuze ko Uburusiya bwatangiye kurasa misile ku bikorwaremezo bya Ukraine no ku mipaka.

Hari ubwoba ko ibi bitero byatangiye bishobora kuvamo intambara ikomeye y’ibihugu binini kandi bitunze intwaro kirimbuzi.

Perezida Vladmir Putin yatangaje ibitero bya gisirikare muri Ukraine saa 5h55 z’igitondo i Moscow – hashize iminota micye muri Ukraine hahise hatangira kuraswa za misile.

Mu murwa mukuru Kyiv, ibyuma biburira intabaza byahise bitangira kuvuza iya bahanda, amafoto y’imodoka nyinshi z’abantu bari guhunga uyu mujyi ahita aboneka ku muhanda mugari.

Ku mbuga nkoranyambaga, abantu bagaragaje ko bagize ubwoba bukomeye, bamwe bavuga ko bagiye kwihisha bombe z’Uburusiya.

Televiziyo zerekanye abantu bari gusengera ku mihanda bari mu matsinda.

James Waterhouse umunyamakuru wa BBC dukesha iyi nkuru uri mu murwa mukuru Kyiv, yavuze ko muri iki gitondo bumvise guturika guhambaye, kandi abategetsi bemeje ko hari misile zaharashwe, ndetse hari ingabo z’Uburusiya ziri kugana ku mujyi wa Odessa mu majyepfo y’iki gihugu.

Ibinyamakuru by’imbere muri Ukraine byatangaje ko Minisiteri y’ubutegetsi ivuga ko hari misile zarashwe ku biro bya gisirikare bishinzwe gukoresha za misile hamwe no ku biro bikuru by’ingabo i Kyiv.

Waterhouse avuga ko abategetsi muri Ukraine babona ko ibi ari ibitero binini.

Mu itangazo ry’igisirikare cya Ukraine, cyavuze ko ingabo z’Uburusiya zatangije “kurasa ibisasu bikomeye” ku ngabo zabo ziri mu burasirazuba bw’igihugu.

Iri tangazo rivuga ko misile z’Uburusiya zarashwe no ku kibuga cy’indege cya Boryspil mu murwa mukuru Kyiv no ku bindi bibuga by’indege. Ariko rihakana ko abasirikare b’Uburusiya bageze mu mujyi wa Odessa mu majyepfo.

Iri tangazo kandi rivuga ko ingabo zirwanira mu kirere za Ukraine ziri gusubiza ibitero by’Uburusiya.

Abantu bahungiye muri station za metro kwikinga ibisasu by’Uburusiya
Twitter
WhatsApp
FbMessenger