AmakuruUtuntu Nutundi

Perezida Putin yagaragaye mu bukwe abyinisha Minisitiri wo muri Autriche (+AMAFOTO)

Vladimir Putin Perezida w’u Burusiya, yatashye ubukwe bwa Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga muri Autriche, Karin Kneissl , ubukwe uyu mukuru w’igihugu  gikomye nk’uburusiya abyinisha Minisitiri Karin Kneissi wari warushinze n’umuherwe Wolfgang Meilinger.

Putin yatashye ubu bukwe mbere yo kwerekeza mu Budage aho yahuye na Chancellor Angela Merkel, baganiriye ku bibazo bya Syria, Ukraine n’ibijyanye n’ubucuruzi bw’ibikomoka kuri gaz mu Burayi.

Uyu  mu minisitiri Karin Kneissi afite imyaka 53 yarushinze kuwa  18 Kanama 2018  na Wolfgang Meilinger w’ imyaka  54. Itsinda rya “Cossack” niryo ryasusurukije abageni, banataramira abatashye ubu bukwe, bwari bwatashywe Putin.

Ubu bukwe bwari bucungiwe umutekano kuburyo bukomeye bwabereye mu gace ka Gamlitz gaherereye mu Majyepfo ya Autriche hafi y’umupaka wa Slovenia.

Uyu mukuru wiguhugu yaheruka muri iki gihugu muri Kamena ubwo yari aherutse gutorerwa kuyobora Uburusiya , Autriche ni cyo gihugu kitubahirije icyemezo cya EU cyo kwirukana abadipolomate b’Abarusiya nyuma y’uko u Bwongereza bushinje iki gihugu uruhare mu kuroga uwahoze ari maneko wabwo n’umukobwa we.

Nyuma yo kumuha indabyo Perezida Putin yegereye uyu munisitiri babyinaho gato .
Ubu bukwe bwari bucungiwe umutekano kuburyo bukomeye

Twitter
WhatsApp
FbMessenger