AmakuruPolitiki

Perezida Museveni yavuze ku byavuzwe ko yagabiye Ramaphosa wa Afurika y’Epfo ishyo ry’inka

Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni avuga ko afite inka nziza zo mu bwoko bw’inyambo, ndetse anahishura ko izi nka aheruka kugurishamo 43 azigurishije Perezida wa Afurika y’Epfo Cyril Ramaphosa.

Museveni yakuyeho urujijo 43 byavugwaga ko yazigabiye Ramaphosa ahubwo ahishura ko yazimugurishije akayabo k’agera ku 120.000 by’amadori ya Amerika.

Mu kiganiro yahaye abaturage be akoresheje Twitter, Perezida Museveni yavuze ko hari umwe mu nshuti ze witwa Motsepe uherutse kumubwira ko hari ikimasa yaguze na Ramaphosa.

Museveni yahise amumenyesha ko ari we wagurishije icyo kimasa kwa Ramaphosa.

Mu mpera z’Icyumweru gishize, Museveni yasuye amashyo y’inyambo ze zirorerwa ahitwa Kisozi.

Yanditse ko ziriya nka ziteye neza kandi zifite ubushobozi bwo kwihanganira izuba ryinshi ntizinambe ngo zinanuke zibe imiguta.

Ati: “ Izi nka ni nziza rwose. Ntiwamenya ko urwuri rwagabanutse, urabona ko zisa neza. Iyo ziza kuba ari nka zazindi zitwa ko ari iza kijyambere, ntizari gushobora kwihanganira ibi bihe.”

Avuga ko niyo bibaye ngombwa ko ziziya nka ziribwa, ngo zigira inyama nziza zitagira ibinure bitera abantu kubyibuha cyane kuko zifite ikinyabutabire gike bita cholesterol.

Azishimira kandi ko zigira amata avura vuba, agatanga ikivuguto kiza ndetse n’amavuta y’inka akaba meza.

Bivugwa ko mu mirire ye, Perezida Museveni yirinda ibintu bifite amavuta menshi kandi agakunda indyo gakondo nyafurika ndetse n’iyo mu gihugu cye, cya Uganda.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger