Perezida Kagame yihanganishije Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar
Perezida Paul Kagame yihanganishije Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani n’umuryango we, kubera urupfu rwa se, Sheikh Hamad bin Khalifa Al Thani.
Sheikh Hamad bin Khalifa Al Thani wabaye Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar, yapfuye mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru. Icyateye urupfu rwe ntabwo cyatangajwe.
Perezida Paul Kagame abinyujije kuri X kuri iki Cyumweru, yavuze ko Sheikh Hamad bin Khalifa Al Thani azibukwa nk’umuyobozi ufite icyerekezo wahinduye Qatar igihugu gikomeye kuri ubu.
Ati “Umurage we wo gukorera abaturage be no kwiyemeza gushyira imbere ubucuti n’ubutwererane bw’ibihugu uzakomeza kubaho mu bisekuruza byinshi. Muri ibi bihe bikomeye njye n’abaturage b’u Rwanda twifatanyije na nyiricyubahiro Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani n’abavandimwe bacu b’Abanya-Qatar.”
Hamad bin Khalifa yayoboye Qatar kuva mu 1995 kugeza mu 2013, aho yagize uruhare rukomeye mu guhindura igihugu no kugishyira ku rwego rwo hejuru mu bijyanye n’ubukungu na politike mpuzamahanga.
Mu gihe cye ku butegetsi, Qatar yagaragaje iterambere rikomeye mu by’ubukungu, imibereho y’abaturage ndetse n’umuco, bituma iki gihugu kirushaho kumenyekana ku rwego mpuzamahanga.
Sheikh Hamad bin Khalifa yabaye umwe mu bayobozi bagize uruhare rukomeye mu guteza imbere ubushobozi bwa Qatar, cyane cyane hashingiwe ku mutungo w’igihugu mu by’ingufu.
U Rwanda ni inshuti ikomeye ya Qatar, aho ibihugu byombi bifitanye umubano mu ishoramari ndetse n’umutekano. Mu bihe bitandukanye, abasirikare b’u Rwanda bakomeje guhabwa amahugurwa mu mashuri ya gisirikare ya Qatar, cyane cyane abapilote.
Qatar kandi irimo gufatanya n’u Rwanda mu mushinga w’Ikibuga cy’Indege cya Bugesera, cyitezweho guhindura u Rwanda igicumbi cy’ubwikorezi muri Afurika.
