Rurageretse hagati y’ Ubufaransa na Burkina Faso
Kuva mu cyumweru gishize nta badipolomate b’Abafaransa basigaye muri Burkina Faso, kandi abadipolomate ba Burkina Faso bari mu Bufaransa bari bafite kugeza ku wa Mbere nimugoroba kugira ngo bapakire ibintu byabo bagende.
Ibi bigaragaza indi ntambwe itewe mu ihungabana ry’umubano hagati ya Paris na Ouagadougou, nyuma y’itangazo ryo ku itariki ya 26 Kamena ry’icyemezo cy’ubutegetsi bwa Burkina Faso cyo guhagarika umubano wa dipolomasi hagati yabwo n’u Bufaransa.
Kwirukana abadipolomate ba Burkina Faso bari mu Bufaransa n’abadipolomate b’Abafaransa muri Burkina Faso byari byitezwe kandi bikurikira gahunda yatangijwe na Ouagadougou nk’uko inkuru dukesha RFI ivuga.
Ku itariki ya 26 Kamena, ubutegetsi bwa Capt. Ibrahim Traoré bwatangaje ku ruhande rumwe ko buhagaritse umubano ushingiye kuri dipolomasi bwari bufitanye n’u Bufaransa, bushinja Paris “kubangamira ubudahwema” inyungu za Burkina Faso no gushyigikira imiyoboro y’inyeshyamba.
Nyuma y’iri tangazo, Ambasaderi wa Burkina Faso i Paris yarahamagajwe; Quai d’Orsay (minisiteri y’ububanyi n’amahanga) imumenyesha ko, “mu buryo bwo gusubiza, abakozi bose ba Ambasade ya Burkina Faso nabo bagomba kuva mu Bufaransa mu minsi irindwi”, itariki ntarengwa ikaba yari kuri uyu wa Mbere nimugoroba.
Abayobozi ba Ouagadougou bashinja u Bufaransa gushyigikira imitwe y’iterabwoba, ikirego Paris ihakana, ikavuga ko ari “ikinyoma cyambaye ubusa.”
“Twamaganye byimazeyo ibitero byose by’iterabwoba kandi twongera gushimangira byimazeyo ko turi inyuma y’abaturage, ari na bo ba nzirakarengane za mbere z’ikibazo gikomeje,” ibi ni ibyakomeje bitangazwa na Quai d’Orsay.
Uku gusesa umubano kuje nyuma y’ikurwa ry’Ingabo z’u Bufaransa muri Burkina Faso, guhamagazwa kwa Ambasaderi w’u Bufaransa i Ouagadougou, ndetse n’ingamba z’abayobozi ba Burkina Faso zo kubaka umubano n’abafatanyabikorwa bashya, cyane cyane u Burusiya.
