AmakuruAmakuru ashushye

Perezida Kagame yihanganishije abo mu muryango wa Beji Caïd Essebsi n’abanya-Tunisia nyuma y’urupfu rwa perezida wabo

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yihanganishije abo mu muryango wa Perezida Beji Caïd Essebsi, guverinoma y’igihugu ndetse n’abanya – Tunisia bose nyuma y’ inkuru y’urupfu rwa Perezida wabo.

Abinyujije ku rubugarwa Twitter, Perezida Kagame yagize ati “Mbabajwe n’inkuru y’urupfu rwa Nyakubahwa Beji Caïd Essebsi, perezida wa Tunisia akaba n’umwe mu bayobozi ba Afurika. Twihanganishije cyane abo mu muryango we, guverinoma ndetse n’abaturage ba Tunisia.”

Uyu musaza [Beji Caïd Essebsi ] w’imyaka 92, wabaye perezida wa mbere wa Tunisia watowe mu matora anyuze mu mucyo , yajyanywe kwa muganga kuwa gatatu ariko ntihatangazwa indwara yari yatumye aremba

Perezida Essebsi, ni we wari perezida ukuze kurusha abandi bose ku isi ukiri mu mirimo.

Biteganyijwe ko perezida w’inteko ishinga amategeko ya Tunisia Mohamed Ennaceur ari we uba umusimbuye by’agateganyo.

Essebsi yari umunyamategeko wigiye i Paris mu Bufaransa, mu myaka irenga 60 amaze muri politiki akaba yarakoze imirimo itandukanye irimo nko kuba minisitiri w’umutekano mu gihugu, ndetse na perezida w’inteko ishinga amategeko.

Urupfu rwa Perezida wa Tunisia Beji Caïd Essebsi rumenyekanye kuri uyu wa kane tariki 25 Nyakanga 2019
Twitter
WhatsApp
FbMessenger