AmakuruPolitiki

Perezida Kagame yerekejemu Bufaransa

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byatangaje ko Perezida Paul Kagame ari mu Bufaransa aho yitabiriye inama mpuzamahanga igamije kuganira ku miyoborere y’Isi n’ubufatanye hagati y’ibihugu mu buryo bwungura impande zombi.

Iyi nama iri kubera i Chantilly, umujyi uzwiho ubucuruzi, amateka n’ubukerarugendo, uherereye nko ku bilometero 50 mu majyaruguru ya Paris.

Perezida Kagame ari mu bayobozi b’ibihugu bitandukanye bitabiriye iyi nama izwi nka World Policy Conference (WPC), ihuza abanyapolitiki, abahanga mu by’ubukungu n’abandi bafite ijambo rikomeye ku rwego mpuzamahanga. Muri iyi nama, ari kugirana ikiganiro na Thierry de Montbrial, washinze kandi ayobora Ikigo cy’Abafaransa gishinzwe ubushakashatsi ku mubano mpuzamahanga (Ifri).

Biteganyijwe ko Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, na we ageza ijambo ku bitabiriye iyi nama.

Mu bandi bayobozi bakomeye bayitabiriye harimo Perezida wa Sena y’u Bufaransa Gérard Larcher, Perezida wa Serbia Aleksandar Vučić, ndetse n’Umuyobozi Mukuru wa TotalEnergies, Patrick Pouyanné. Hari kandi n’abandi batandukanye barimo abashakashatsi, abacuruzi n’abavuga rikijyana mu nzego zitandukanye.

Iyi nama ibaye ku nshuro ya 18, ikaba yibanda ku bibazo byugarije Isi muri iki gihe, uburyo ibihugu bishobora gukorana neza, n’uruhare rwa Afurika mu iterambere ry’Isi.

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igaruka ku mahitamo Isi ifite hagati yo gucikamo ibice cyangwa gukomeza ubufatanye, aho hibazwa uko ubuyobozi bw’Isi bwasubirwamo mu rwego rwo guhangana n’ibibazo biriho ubu.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger