AmakuruAmakuru ashushye

Perezida Kagame yasubije abavuze ko RDF yagiye muri Mozambique mu kurengera inyungu z’Ubufaransa

Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda Paul Kagame na Perezida wa Mozambique Filipe Nyusi, bashimiye inzego z’umutekano z’ibihugu byombi ku bwitange zagaragaje mu kubohora Intara ya Cabo Delgado yakuwe mu maboko y’ibyihebe.

Nyamara n’ubwo ingabo zigeze kuri ibi Ubwo hatangazwaga ko Ingabo z’u Rwanda zigiye muri Mozambique, humvikanye abahuza icyo cyemezo no kuba rufitanye umubano n’u Bufaransa ku buryo rwanatanga umusanzu warwo wa gisirikare mu kugarura amahoro muri Cabo Delgado, intara ikungahaye kuri gaz karemano, inacukurwa na sosiyete yo muri iki gihugu.

Mu kiganiro Perezida Kagame na mugenzi we, Filipe Nyusi bagiranye n’Itangazamakuru kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 25 Nzeri 2021, yasobanuye ko ibyavuzwe ntaho bihuriye n’ukuri.

Perezida Kagame yavuze ko Ingabo z’u Rwanda zitari muri Mozambique ku bw’impanuka ahubwo zitabajwe n’iki gihugu kugira ngo zitange umusanzu wazo mu kugarura umutekano mu Ntara ya Cabo Delgado yari yarigaruriwe n’imitwe y’iterabwoba.

“Ingabo z’u Rwanda ntiziri muri Mozambique ku bw’impanuka, ni ku butumire ndetse ubutumire bwo gukorana na bagenzi bacu muri Mozambique mu guhangana n’ikibazo.’’

Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda yavuze ko bitari bikwiye ko ubwicanyi bukomeza kubaho, hagatakazwa amafaranga ndetse n’ahazaza hakangirika.

Ati “Ku bikorwa ubwabyo, ntekereza ko byatanze umusaruro ariko binerekana ibyo dushoboye gukora yaba Mozambique n’u Rwanda twifashishije ubushobozi bwacu budahambaye. Twakora ibintu nk’ibi byivugira.’’

Yakomeje ati “Abatekereza ko twatumiwe cyangwa tukishyurwa ku byo turi gukora, nari kwishimira ko ari uko bimeze. Abo bantu bavuga ni inshuti zacu, ikibazo cyari icya Mozambique ni yo yadutumiye. Tuzakomeza gukorana, dukeneye inshuti zo gukorana na Mozambique. U Rwanda ruri gutanga umusanzu warwo.’’

Perezida Kagame yavuze ko mu rugendo rwo kurwanya ibyihebe muri Mozambique u Rwanda rwiteguye gukomeza gukorana na Perezida Nyusi n’abaturage b’iki gihugu bigendanye n’icyerekezo bazagena.

Ati “Ntekereza ko ikibazo duhanganye na cyo ntabwo kizaba hano iteka, mu gihe dukemura ikibazo kizakomeza kurushaho kunoza umubano wacu, tugomba gukorana.’’

Perezida Nyusi na we yashimye u Rwanda rwohereje muri icyo gihugu abasirikare b’intwari nyazo.

Aha yagize ati: “Ndabashimira kuba mwaraduhaye abasirikare baje gufatanya n’abandi kurinda igihugu cyacu. Ni intwari nyazo. Abenegihugu bacu bishimira iteka umurimo aba basirikare bakoze no kubabohora ku nyeshyamba zari zarafashe Cabo Delgado. Ndabashimira ubufatanye n’abasirikare bacu.”

Perezida Nyusi yakomeje agira ati “Abasirikare b’u Rwanda bagaragaje ko bubaha cyane abaturage bacu. Barakundwa kandi barubahwa. Abasirikare bacu babafitiye umwenda iteka kandi turifuza ko tuzakomeza kubaka ubuzima bw’abaturage bacu bukaba bwiza.”

Agace kabereyemo imirwano muri Cabo Delgado, karimo umutungo kamere ufatika urimo na Gaz. Yashowemo imari na TotalEnergies y’asaga miliyari 20 z’amadolari ashobora kwiyongera akagera kuri miliyari 50$ mu mushinga wiswe LNG, Liquefied Natural Gas.

Gusa muri iki gihe kubera ibikorwa by’ibyo byihebe, uyu mushinga warahagaze. Mu gihe amahoro yaba yagarutse, byitezwe ko imirimo izasubukurwa.

Kuva ku wa 9 Nyakanga uyu mwaka, ingabo n’abapolisi b’u Rwanda 1000 boherejwe muri Mozambique batangiye ibikorwa byo guhashya ibyihebe byari bimaze imyaka isaga itatu byarajujubije abaturage bo muri Cabo Delgado.

Bibarwa ko abaturage barenga 3000 ari bo bamaze kwicwa n’ibyo byihebe, mu gihe abavuye mu byabo bo barenga ibihumbi 800.

Twabibutsa ko mu mpera z’u kwezi kwa Mata 2021, ni bwo Perezida wa Mozambique Filipe Jacinto Nyusi yagiriye uruzinduko rudasanzwe rw’umunsi umwe i Kigali. Mu byamugenzaga harimo gusaba mugenzi we Perezida Paul Kagame ubufasha bwa gisirikare kugira ngo abashe guhangana n’ibyihebe byari bimaze imyaka hafi itatu biyogoza Cabo Delgado.

I bibazo by’umutekano muke muri Cabo Delgado bifite imizi mu 2017. Icyo gihe Umutwe w’Iterabwoba wa Jamaat Ansar al-Sunnah wagabye ibitero byinshi mu mijyi itandukanye mu turere tugize iyi ntara turimo Palma, Macomia, Nagande, Muidube ndetse n’Ibirwa bya Vamuzi, Quefuque na Metundo.

Mu kiganiro Perezida Kagame na mugenzi we, Filipe Nyusi bagiranye n’Itangazamakuru kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 25 Nzeri 2021, yasobanuye ko ibyavuzwe ntaho bihuriye n’ukuri.
Twitter
WhatsApp
FbMessenger