AmakuruUtuntu Nutundi

Menya icyo ukwiye gukora mu gihe woza amenyo akava amaraso

Kuva amaraso mu menyo ni ikibazo gikunze kuba kuri benshi, ushobora kuba uri muri bamwe cg uzi uwo bibaho, akenshi biza gutyo gusa, uriye ikintu cg mu gihe uri koza amenyo.

Niba ujya uva amaraso mu ishinya waba uri koza amenyo cg uri kurya, iyi ni indwara ikomeye akenshi ituruka kuri bagiteri ziba ari nyinshi mu kanwa kandi ishobora gukomerera uyirwaye dore ko ishobora gutuma n’ishinya igenda ivaho, bishobora no gutuma amenyo yawe yahunguka.

Ni izihe mpamvu zitera kuva amaraso mu menyo?

Indwara y’ishinya y’amenyo (izwi nka gingivitis). Iyi ndwara yibasira abantu benshi, iyo ikiri ku rwego rwo hasi ishobora kuvurwa no kugira isuku ihagije y’amenyo, ukayoza buri gihe uko umaze kurya. Iyo yageze ku rwego rwo hejuru bisaba kwitabaza abaganga b’inzobere mu byerekeye amenyo.

Kutagira isuku ihagije y’amenyo. Ibi bigaragazwa nuko abantu batoza amenyo buri munsi bazana ibintu ku menyo, akenshi bifite ibara ry’umuhondo (bishobora no gukomera; babyita plaque). Ubushakashatsi bwerekana ko amenyo ameze neza nyuma y’amasaha 24-36 adakorewe isuku atangira kuzana ibyo bintu

Koza amenyo nabi. Ibi bituruka ku mpamvu zitandukanye; harimo koza mu kanwa n’imbaraga nyinshi ndetse ugenda umujyo umwe, koza amenyo ugomba kujya hasi hejuru hirya no hino; bitari ukugenda hirya no hino gusa.Koza mu kanwa ukimara kurya. Ibi nabyo bituma ishinya yangirika ukaba wava amaraso, ibyiza ni ugutegereza akanya gato nyuma yo kurya.

Imiti y’amenyo ukoresha. Hari imiti imwe n’imwe yoza amenyo igaragaramo ibintu byangiza ishinya yawe.

Gukoresha uburoso bukomeye cg bushaje (uburoso bw’amenyo ntibugomba kurenza amezi 3 ukibukoresha)

Ni gute kuva amaraso mu menyo bikira?

Niba ishinya yawe buri uko wogeje amenyo iva amaraso, iki ni ikimenyetso cya mbere kikwereka ko ufite uburwayi bw’amenyo, niba ubona ishinya itangiye kubyimbirwa ndetse inatukura uba urimo urwara cyane, inama iruta izindi ni ukugana muganga w’amenyo.

Akenshi iyo ubu burwayi butaragera kure; ni ukuvuga ibintu twabonye bifata ku menyo bitarakomera cyane bishobora gukizwa no kongera isuku ugirira amenyo yawe. Naho iyo bimaze igihe hitabazwa umuganga mu by’amenyo niwe ugufasha.

Ni ubuhe buryo wakoresha ngo wirinde kuva amaraso mu menyo?

Dore uburyo 5, ushobora gukora ubwawe mu kurwanya kuva amaraso mu menyo:

Gana farumasi ikuri hafi; ugure umunyu ugurishwa muri farumasi witwa bicarbonate na peroxyde d’hydrogene (cg eau oxygénée ubajije muri farumasi bayiguha, yo ni amazi) mu gihe utayibonye ushobora gukoresha indimu nayo ikora akazi kamwe, byombi urabivanga ku rugero rukwiye, ku buryo biba nk’umuti usanzwe wogesha amenyo, uru ruvange urukoresha mu koza amenyo cyane cyane wibanda aho hari ibyo bintu bikomeye.

uruvange rwa bicarbonate na eau oxygene

Uru ruvange rufasha mu gukuraho ibyo bifata ku menyo, mu guhumuza mu kanwa ndetse no kugira amenyo yererana.

Mbere yo kuryama nijoro, fata amazi y’akazuyazi uyavangemo akunyu gacye (mu gakombe k’amazi shyiramo agace k’akayiko k’umunyu) maze wunyuguze mu kanwa ucira (bikore kugeza ku munota 1) ibi byirukana za mikorobe zashoboraga gufata ku ishinya, bikanarinda impumuro mbi mu kanwa

Fata ibibabi by’imyembe (bisukuye neza) ubishyire muri litiro y’amazi yabize neza hanyuma ubitereke bihore. Iyo bimaze guhora neza ushobora kubijundika mu kanwa ubizunguza hanyuma ugacira (ibi byitwa gargle/gargariser)

Hari imiti yoza mu kanwa iboneka muri pharmacie zitandukanye (mouthwash). Ariko niba udashoboye kuwigurira nta kibazo dore uburyo wawikorera; fata igikombe cy’amazi ushyiremo akayiko 1 ka vinegre cg umutobe w’indimu hanyuma ubikoreshe buri gitondo. Ushobora no kubinywa nta kibazo

Amavuta y’ingenzi yitabazwa aha twavuga nka lavender oil, aloe vera (amavuta y’igikakarubamba), myrrh, peppermint, n’andi tutarashobora kuyabagezaho yo ntituvuze uko akoreshwa ndetse n’ibindi bibabi bizwiho guhumuza no kurwanya mikorobe mu kanwa bitaboneka cyane.

Kuva amaraso mu menyo, uretse no kwangiza amenyo ibangamira n’uyiirwaye mu bandi
Twitter
WhatsApp
FbMessenger