AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Perezida Kagame yashimiye Filipe Jacinto watorewe kuyobora Mozambique

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yashimiye mugenzi we Filipe Jacinto Nyusi, uheruka gutorerwa gukomeza kuyobora Mozambique muri manda y’imyaka itanu iri imbere.

Nyusi w’imyaka 70 hamwe n’ishyaka rye riri ku butegetsi, Frelimo, yegukanye amajwi 73 ku ijana mu matora yabaye ku wa 15 Ukwakira 2019, arusha Ossufo Momade ukomoka mu Ishyaka Renamo [ryahoze ari umutwe witwaje intwaro urwanya leta] wagize amajwi 22.

Ubwo yari mu Nama mpuzamahanga ku kurwanya Sida n’indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsona, ICASA, iteraniye i Kigali, Perezida Kagame yafashe umwanya ashimira mugenzi we watsinze amatora.

Perezida Filipe Jacinto nyusi, nawe yari yitabiriye iyi nama.

Yagize ati “Perezida wa Mozambique yagize amatora mu gihugu cye, amatora yagenze neza aba ari we aha amahirwe. Tuzi ko inkiko zitaratangaza umwanzuro wazo ariko abaturage barivugiye, ndifuza kugushimira Perezida.”

Ishyaka rya Frelimo ryayoboye Mozambique kuva yabona ubwigenge yigobotoye Portugal mu 1975. Muri iyi manda rizagira imyanya 184 mu Nteko Ishinga Amategeko, Renamo igire imyanya 60 naho MDM igire itandatu.

Filipe Nyusi ni Perezida wa Kane wa Mozambique. Yayoboye icyo gihugu kuva mu 2015 nyuma yo kuba Minisitiri w’Umutekano kuva mu 2008 kugeza 2014.

Perezida wa Mozambique nawe yari yitabiriye iyi nama yabereye i Kigali
Twitter
WhatsApp
FbMessenger