AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Perezida Kagame yashimagije Minisitiri Louise Mushikiwabo

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Nyakubahwa Paul Kagame yavuze ko Mme Louise Mushikiwabo ukomeje kwiyamamariza kuyobora umuryango w’ibihugu bivuga igifaransa (OIF) abikwiye, anashimangira ko azamushyigikira afatanyije n’abandi bayobozi ba Afurika.

Ibi Perezida Kagame yabitangarije mu kiganiro kirambuye yagiranye n’ikinyamakuru Jeune Afrique ku wa 30 Gicurasi, ikiganiro cyabereye muri Village Urugwiro.

Umunyamakuru wa Jeune Afrique yamubajije aho ahagaze ku kuba Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo yarahisemo kwiyamamariza kuyobora Umuryango Mpuzamahanga w’Abavuga Igifaransa.

Perezida Kagame yamusubije ko atari we wasabye Mushikiwabo kuba yakwiyamamariza kuyobora uyu muryango.

Ati”Igitekerezo cyavuye mu bantu banyuranye, ku bantu bibazaga aho umuryango w’ibihugu bivuga Igifaransa (OIF) ugana. Nka Perezida w’igihugu, cyanyuze mu bibazo byinshi twagiranye n’Ubufaransa, ntitwigeze tureka kuba abanyamuryango ba OIF, kiriya gitekerezo (cyo kuyiyobora) numvise ari kiza.

“Louise Mushikiwabo ni Umunyafurikakazi, by’umwihariko uvuga neza Igifaransa n’Icyongereza, kandi ni umunyamwuga. Niba Umuryango w’Abavuga Igifaransa ushaka kwagura imbibi, ukareka kwifungirana mu ruziga rw’ibihugu bike, ni (Mushikiwabo) Umukandida ukwiye.”

Perezida Kagame yanatangaje ko yiteguye gukora ibishoboka byose agashyigikira Mme Mushikiwabo.

“Louise Mushikiwabo abona kandi azabona inkunga yange yose, n’iy’abandi Bakuru b’Ibihugu muri Africa.”

Abajijwe icyo atekereza ku bantu bamufata nk’ ‘Umututsi’ wavuye muri Uganda agamije kuzana Icyongereza mu Rwanda, ndetse akaba atashyigikira kuba Mushikiwabo yakwiyamamariza kuyobora OIF, Perezida Kagame yamuzubije agira ati:

“Ikidafite agaciro ni ukuba ukemera muri 2018, ko u Rwanda rwaba ruri mu maboko y’abandi bantu batari Abanyarwanda. Abantu, cyangwa ba nyiri ibyo bitekerezo muvuga, ni imbohe z’amateka yabo. Ntabwo bikureba kuba wababohora”.

Ku bijyanye n’umubano w’u Rwanda n’Ubufaransa, Perezida Kagame yavuze ko iby’umubano w’u Rwanda n’Ubufaransa, atari ibyikora mu ijoro rimwe, ko bizatwara igihe, ariko akavuga ko inshuro nyinshi amaze guhura na Perezida mushya w’Ubufaransa, Emmanuel Macron, asanga hari byinshi byahindutse ku bijyanye na politiki y’ibihugu byombi.

Perezida Paul Kagame yagiriye uruzinduko rw’akazi mu Bufaransa tariki 23 Gicurasi, 2018 akaba yaraganiriye na Perezida Emmanuel Macron.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger