AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Perezida Kagame yakiriye mu biro bye umuyobozi w’umujyi wa Paris Anne Hidalgo (Amafoto)

Perezida wa Repubulika y’ Rwanda Paul Kagame kuro uyi wa gatatu tariki ya 21 Nyakanga 2021, yakiriye Anne Hidalgo, Umuyobozi w’Umujyi wa Paris akaba na Perezida w’Ishyirahamwe ry’Abayobozi b’Imijyi ikoresha ururimi rw’Igifaransa, uri i Kigali muri Kongere ya 41 y’iri Shyirahamwe.

Iyi Nama yatangiye ku Cyumweru taliki ya 18 ikazasoza kuri uyu wa Kane ku ya 22 Nyakanga. Madamu Hidalgo yageze mu Rwanda ku wa Kabiri abanza gusura icyanya cyahariwe ubukerarugendo n’imyidagaduro cya Nyandungu, yunamira Inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse asinyana amasezerano y’ubutwererane n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Pudence Rubingisa.

Madamu Hidalgo yatangaje ko yishimiye kwifatanya n’abandi bayobozi b’imijyi mu gihe cy’iminsi ibiri, baganira ku bufatanye mu guteza imbere sosiyete, kwimakaza uburinganire bw’abagore n’abagabo, kugeza serivisi z’ubuzima kuri bose no kwimakaza amahame ya demokarasi.

Yakomeje agira ati: “Nishimiye gusinyana amasezerano y’ubutwererane n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Pudence Rubingisa, azadufasha kongerera infugu ibikorwa duhuriyeho mu nzego z’umuco, ikoranabuhanga rigezweho no guhanga udushya.”

Uyu muyobozi wasuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi wa Nyanza ya Kicukiro n’urwa Kigali ku Gisozi, yavuze ko atazibagirwa ibyo yahasanze. Ati: “Mu gihe Raporo ya Duclert yatanze umucyo ku ruhare rw’u Bufaransa mu bikorwa byagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, Umujyi wa Paris uragaragaza ubufatanye muri uru rugendo rwo guharanira ukuri kuko ari ingenzi mu kubaka ahazaza heza duhuriyeho.”
Mu butumwa yatanze ku Rwibutso Rukuru rwa Kigali nyuma yo gushyira indabo ku mva rusange iruhukiyemo imibiri isaga 250,000 y’inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, Madamu Hidalgo yashimye ubutwari bw’Abanyarwanda babashije kongera kubaka Igihugu nyuma yo gusenywa na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Umuryango IBUKA uharanira inyungu z’abarokotse Jenosie yakorewe Abatutsi, washimiye uwo Muyobozi w’Umujyi wa Paris wifatanyije n’abarokotse Jenoside, n’Abanyarwanda by’umwihariko, mu kuzirikana amateka ya Jenoside agashimangira n’ubuftaanye bw’Igihugu cye muri rusange.

Iyi nama yabaye hubahirizwa ingamba zose zo kwirinda COVID-19, ndetse uwayitabiriye wese abanza kugaragaza ko yipimishije kandi atanduye icyo cyorezo, muri ibi bihe Umujyi wa Kigali wayakiriye uri mu bihe bya Guma Mu Rugo yatewe n’ubwiyongere budasanzwe bw’ubwandu bushya bwugarije Isi.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Pudence Rubingisa, yashimangiye ko inyigisho baboneye muri iyi nama zizagira uruhare rukomeye mu iterambere ry’imijyi ikoresha Igifaransa, aboneraho guha ikaze abayobozi bayitabiriye bose abahamiriza ko amarembo afunguye igihe cyose ku wakwifuza gusura Kigali n’u Rwanda muri rusange.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger