AmakuruAmakuru ashushye

Perezida Kagame yageze muri Djibouti aho afungura igice cyahariwe ubucuruzi mpuzamahanga

Perezida wa Djibouti  Ismail Omar Guelleh yatumiye  Perezida w’u Rwanda  Paul Kageme aho afungura igice cyahariwe gukorerwamo ubucuruzi mpuzamahanga (International Free Trade Zone) muri iki gihugu.

Mugitondo cyo kuri uyu wa kane nibwo Perezida Kagame yageze muri Djibouti , iki gice cyahariwe  gukorerwamo ubucuruzi mpuzamahanga kizajya gitangirwamo serivisi zijyanye n’ubucuruzi n’ibikorerwa mu nganda, kiba cyubatse ku buso burenga hegitari 48 cyashyiriweho gukurura abashoramari baba abaturutse muri Afurika no ku isi, nk’abakora imodoka kimwe n’abakora ibijyanye n’ingufu z’amashanyarazi.

Biteganijwe kandi ko Perezida Kagame yitabira ihuriro ry’ubufatanye mu by’ubukungu hagati y’u Bushinwa na Afurika ndetse akazitabira n’imurikabikorwa mpuzamahanga.

Ibi bihugu byombi Rwanda na Djibouti bisanzwe bifitanye umubano mwiza n’ubufatanye mu by’ubwikorezi bwo mu kirere, ubucuruzi n’ishoramari ndetse n’ikoranabuhanga. Djibouti ikaba ina herutse guha u Rwanda hegitali 60 ku cyambu cya Djibouti Port mu rwego rwo gufasha u Rwanda nk’igihugu kidakora ku nyanja kubasha kubona uko gishyikirana n’ibindi bihugu byo muri Asia mu bucuruzi n’ibindi.

Perezida Kagame uyoboye Afurika Yunze Ubumwe akigera muri Djibouti
Perezida Kagame yakirwa n’itsinda rya mugenzi we wa Djibouti  Ismail Omar Guelleh ryari ryoherejwe ngo rimuhe ikaze

Twitter
WhatsApp
FbMessenger