AmakuruPolitiki

Perezida Kagame yagarutse ku bayobozi b’amadini barengwa bakihindura Imana

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yavuze ko hari aho bamwe mu bayobozi b’amadini barengwa, bagateshuka ku nshingano zabo, ahubwo ubwabo bakaba Imana.

Ibi ni bimwe mu byo yagarutseho Ni bimwe mu ijambo yagejeje ku bitabiriye Inama ya Biro Politiki ya FPR Inkotanyi yateranye kuri uyu wa 21 Ukwakira 2022 barimo abanyamuryango n’abandi batumire nk’abayobozi b’imitwe ya politiki mu Rwanda n’abayobozi b’amadini n’amatorero.

(…) Amadini aratandukanye ariko umugambi na wo ni umwe, gukorera Imana na ko ni ugukorera abantu; kuyobora abantu mu murongo Imana ishaka, usibye bamwe barengwa baba bakorera Imana bagera aho na bo bakaba Imana ariko icyo bivuze baba babeshya.”

Yakomeje ati” Twese turi abantu b’lmana kandi banatubwira ngo Imana ntirenganya, ntisumbanya. Nta kuntu rero yakwigira nka yo jyewe ikansiga.”

Perezida Paul Kagame yavuze ko hashize igihe kinini yakira abantu bamubwira ko bamufitiye ubutumwa bahawe n’Imana ariko ko abafata

Yagize ati “Mbatega amatwi ariko ntabwo mbemera. Simbibawira ariko ndavuga ngo murabeshya, muri abanyakinyoma. Impamvu ni imwe. Uje ukanyigisha imico myiza, ibitekerezo byiza ndetse ukaba wanambwira ho nkosheje, ukanyereka uburyo ubwo ari bwo, ibyo nabyakira neza tukabigira n’impaka, nkaza kugera aho numva ko uri mu kuri nkaba nakubwira ko nemeranya nawe.”

Yibajije uko biba byagenze ngo Imana itume umuntu kandi hari uwo yakoresheje ikamugira umuyobozi, ngo Mu bo Imana yatuma mu by’ukuri ni njye yabanza guheraho. Kuko mujya kuntora kuba umuyobozi wa RPF, nkoresheje n’amagambo yabo [abanyamadini], Imana yarabakoresheje murantora. None se ari uko bimeze kuki ari mwe yatuma ntintume cyangwa ntimbwire?”

Twitter
WhatsApp
FbMessenger