AmakuruAmakuru ashushyeUrukundo

Perezida Kagame na madamu we bujuje imyaka 30 bamaze barushinze

Kuri uyu wa mbere ku wa 10 Kamena, Perezida wa Repubulika Paul Kagame na madamu we Jeanette Kagame bujuje imyaka 30 batangiye kubana nk’umugabo n’umugore.

Ku wa 10 mu 1989 ni bwo Perezida Kagame na Jeanette Kagame bashyingiwe, umuhango w’ubukwe bwabo ubera mu gihugu cya Uganda.  Perezida Kagame yari yarasabye abo mu muryango we kumurangira umugore ukwiriye, baza kumurangira Jeanette maze ajya kumusura muri Kenya, na we amusaba kuzamusura muri Uganda. Madamu Jeanette Kagame yabaga i Nairobi muri Kenya, aho we n’umuryango we bari barahungiye.

Mu myaka 30 ishize umukuru w’igihugu na Madamu we barushinze, bafitanye abana bane barimo abahungu batatu n’umukobwa umwe. Imfura yabo ni Yvan Cyomoro Kagame, ubuheta ni Ange Ingabire Kagame, hagakurikiraho Ian Kagame n’umuhererezi Brian Kagame.

Abanyarwanda batandukanye banditse ku mbuga nkoranyambaga ubutumwa bwifuriza Perezida Kagame na Madamu we isabukuru nziza y’imyaka 30 bamaze batandukanye.

https://www.instagram.com/p/ByhY7uaAPvQ/

https://www.instagram.com/p/ByhecpqB6XA/

Twitter
WhatsApp
FbMessenger