AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Perezida Kagame na Madamu we bagendereye Côte d’Ivoire (Amafoto)

Kuri uyu wa gatatu, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame ari kumwe na Madamu we Jeannette Kagame, bagiriye uruzinduko rw’iminsi ibiri mu gihugu cya Côte d’Ivoire.

Bakigera i Abidjan mu murwa mukuru wa Côte d’Ivoire, Perezida Kagame na Madamu we bakiriwe na Perezida Alassane Ouattara wari kumwe na Madamu we Dominique Ouattara, bagirana ibiganiro.

Uruzinduko rwa Perezida Kagame muri Côte d’Ivoire ruje rukurikira urwo Perezida Ouattara yagiriye i Kigali muri Mata uyu mwaka.

Muri uru ruzinduko, Perezida Kagame na Madamu we barahererwa muri Côte d’Ivoire ibihembo. Perezida Kagame arashyikirizwa igihembo kiswe “Grand-Croix de l’Ordre National de Côte d’Ivoire”, mu gihe Madamu Jeannette Kagame we ahabwa impeta yiswe “Grade de Commandeur de l’Ordre National de Côte d’Ivoire.”

Ni mu rwego rwo gushimangira umubano ukomeye usanzwe hagati y’igihugu cy’u Rwanda Côted’Ivoire.

Perezida Kagame kandi yitezweho kugirana ikiganiro n’abanyamakuru ndetse no kuganiriza abikorera bo muri Côte d’Ivoire mu rwego rwo kubasangiza ubunararibonye u Rwanda rufite mu by’inganda. Iki kiganiro n’abikorera kandi kigamije gushakira hamwe ingamba zafatwa mu rwego rwo gukuraho imbogamizi ziri mu bucuruzi nyafurika.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger