AmakuruPolitiki

Perezida Kagame agiye kongera guhurira mu nama na mugenzi we Tshisekedi wa DR Congo

Hemejwe ko kuwa 21 Nyakanga 2022 abakuru b’ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’Iburasirzauba bagiye guhurira i Arusha muri Tanzania.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’ubunyamabanga bwa EAC rivuga ko Abakuru b’ibihugu bazegera i Arusha kuwa 21 Nyakanga 2022, baganire ku ishyirwamubikorwa ry’isoko rusange ry’uyu muryango bigaragara ko ryadindiye.

Kuwa 22 Nyakanga abakuru b’ibihugu bazaganira ku ngingo zitandukanye zirimo , gukomeza ubufatanye n’ubutwererane mu bihugu binyamuryango.

Abakuru b’ibihugu baherukaga guhurira i Nairobi muri Kenya kuwa 17 Kamena 2022, aho iyi nama yabahuje yari yatumijwe na Perezida Kenyatta Uhuru uyobora uyu muryango. Mu myanzuro yafatiwe muri iyi nama yemeje ko hoherezwa ingabo z’ibihugu bigize uyu muryango mu guhangana n’imitwe y’inyeshyamba ikorera muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger