Imikino

Pep Guardiola yagarutse ku rwango bivugwako afitiye abanyafurika

Umutoza wa Manchester City, Pep Guadiola yatangaje ko amagambo Yaya Toule yamuvuzeho amushinja kwanga abirabura ko atari byo kuko babanye igihe kirekire kandi babanye neza.

Pep Guardiola yabitangarije itangazamakuru nyuma yaho mu munsi ishize Yaya Toule yakunze kumvikana mu biganiro bye n’itangazamakuru avuga ko Pep Guadiola yanga abanyafurika ahanini avuga ko iyo Pep Guardiora ageze mu ikipe runaka adakunda guha Abanyafurika amahirwe yo gukina.

Guardiola yagize ati “Yaya Toule arabizi ko nawe ibyo yavuze ari ukubeshya, ntabwo nanga Abanyafurika, twabanye imyaka myinshi na we arabizi ko abeshya”.

Amagambo y’ivanguraruhu kuri Guadiola yatangiye kuvugwa mu cyumweru gishize ubwo Toure yaganiraga n’ikinyamakuru France Football, yemeza ko amufata nabi kubera ko ari umwirabura.

Si ubwa mbere uyu mutoza avuzweho irondaruhu kuko no mu minsi ishize yagarutsweho ahanini bamushinja kudakinisha Yaya Toure kandi nyamara yarasanze uyu munya Cote d’Ivoir yari asanzwe abanzamo.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger