ImyidagaduroUrukundo

Amafoto agaragaza inkumi yasezeranye na Kamichi

Bagabo Adolphe, umunyamakuru akaba n’umuhanzi wamenyekanye cyane hano mu Rwanda yamaze kwambika impeta y’urukundo inkumi bitegura kurushinga.

Ku wa Gatantu tariki 8 Kamena 2018, nibwo aba bombi baseweraniye imbere y’amategeko kubana akaramata nk’umugore n’umugabo. Ni umuhango wabereye mu Mujyi wa Knoxville muri Leta ya Tennessee muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika dore ko Kamichi ari naho yibera.

Ubukwe bwa Kamichi bwabaye mu ibanga rikomeye dore ko n’umukobwa yarongoye atigeze amenyekana amazina, Mu mafoto yashyize kuri Istagram , Kamichi yemeje ko ubukwe bwabaye ndetse biteganyijwe ko bazanasezerana imbere y’Imana mu gihe cya vuba.

Mu butumwa bwaherekeje ifoto yashyize kuri uru rubuga, Kamichi yibajije icyo iyi nkumi yamukundiye. Yagize ati:” Amahoro atemba nk’inyanja yankundiye iki? Nanjye sinjye sinzi.”

Umuhanzi Kamichi yavuzwe cyane mu rukundo mbere y’uko ava mu Rwanda ubwo yakundanaga n’umuzungu w’Umunyamerikakazi witwaga Emely Dubois yanakundaga gukoresha mu mashusho y’indirimbo ye ariko nyuma baje gutandukana ahita yerekeza muri Amerika bitavugwaho rumwe dore ko hari abavugaga ko yagiye muri Amerika ahunze amadeni ariko Kamichio yarabihakanye.

Kamichi n’umukunzi we

Twitter
WhatsApp
FbMessenger