AmakuruImikino

Peace Cup: Mukura VS irakira APR FC-Byinshi bivugwa mu makipe yombi

Kuri uyu wa gatanu, ikipe ya Mukura Victory Sports irakira APR FC mu mukino ubanza wa 1/2 cy’irangiza mu gikombe cy’amahoro, umukino uza kubera kuri Stade mpuzamahanga ya Huye.

Ni umukino amakipe yombi yiteguye bihagije, dore ko hari hashize igihe kirekire yombi ari mu myiteguro.

Ikipe ya APR FC yageze muri 1/2 nyuma yo gusezerera Police FC mu mukino wa 1/4 cy’irangiza, yageze mu karere ka Huye ku munsi w’ejo ku wa kane, ikaba yaraye inakoreye imyitozo ku kibuga cya Stade ya Huye uyu mukino uza kuberaho.

Iyi myitozo ntiyagaragayemo abasore babiri: Lague Byiringiro ufite imvune na Andrew Butera ufite Hamstring, aba bombi bakaza no kutagaragara mu mukino w’uyu munsi. Uretse aba basore bombi batagaragara mu mukino wo kuri uyu wa gatanu, abandi bose ngo bameze neza nk’uko Mugiraneza J. Baptiste Migi yabitangarije urubuga rwa APR FC.

Ku ruhande rwa Mukura Victory Sports, na bo bakoze imyiteguro ihagije kandi ngo biteguye neza bakabona amanota atatu, nk’uko bitangazwa na Francis Haringingo utoza iyi kipe yo mu Majyepfo y’u Rwanda.

“Ni byo APR FC irakomeye, ni ikipe nkuru , imaze iminsi yitwara neza. Ni ikipe yatwaye shampiyona, gusa na Mukura si ikipe yo kwita nto, twe twiteguye guhura na APR”.

Uyu mutoza yongeyeho ko akeneye intsinzi by’umwihariko kugira ngo ayiture umwana witwa Malaika Alvah Aileen aheruka kwibaruka.

“Imikino yose mpora nyiteguye ariko tugeze muri ½ umuntu yongera imbaraga, nanjye nkeneye ibyishimo nkuko mperuka kubibona (nibaruka). Tubonye intsinzi byaba ari byiza kuri njye no ku muryango wanjye’’

Nkomeji Alexis wavunikiye mu myitozo yo kwitegura uyu mukino ni we utawugaragaraho ku ruhande rwa Mukura, mu gihe abandi bakinnyi bose bameze neza.

Kwinjira kuri uyu mukino ni 1000frw, 2000frw, 3000frw na 10 000frw.

Abakinnyi ba APR FC mu myitozo.

Nkomeje Alexis ntagaragara muri uyu mukino.
Twitter
WhatsApp
FbMessenger