AmakuruImikino

Peace Cup: APR FC na Police FC bongeye kumenyeza abantu kunganya

Umukino ubanza wa 1/4 cy’irangiza mu gikombe cy’Amahoro wahuzaga Police FC yari yakiriye APR FC ku Kicukiro, warangiye amakipe yombi anganya 0-0, kunganya kw’aya makipe gukomeza kuba akarande.

Ni umukino utagaragayemo uburyo bwinshi bw’ibitego dore ko uburyo bw’igitego bwawubonetsemo ku ruhande rwa Police ari ubwo Songa Isae yahushije mu gice cya mbere, mu gihe APR FC yabonye uburyo nka 2 bufatika, harimo ubwa Ombolenga Fitina na Lague Byiringiro butagize icyo buyifasha.

Ikindi cyaranze uyu mukino ni ikarita itukura yeretswe myugariro Fiston Munezero wa Police, nyuma yo gukubita umutwe Muhadjir Hakizimana abigambiriye.

Umukino wo kwishyura APR FC izakiramo Police ni wo ugomba kugena ikipe izakomeza muri 1/2 cy’irangiza.

Mu yindi mikino yabaye: Ikipe ya Sunrise yatsindiye Bugesera i Nyagatare ibitego 2-0, mu gihe Mukura yatsinze 1-0 Amagaju muri Derby y’Amajyepfo yabereye kuri Stade ya Huye.

Ku munsi w’ejo ku wa gatandatu hateganyijwe undi mukino wa 1/4 cy’irangiza, ukazahuza FC Marines izaba yakiriye Rayon Sports kuri Stade Umuganda.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger