Amakuru ashushyeImikino

Pappy yageze mu Rwanda avuga amahitamo ye hagati ya APR na Rayon Sports

Sibomana Patrick Pappy wakiniraga Shakhtyor Soligorsk yo mu gihugu cya Belarus ku mugabane w’i Burayi, nyuma yo gusesa amasezerano yari afitanye n’iyi kipe yagarutse mu Rwanda anavuga ku byo kwerekeza muri APR FC cyangwa Rayon Sports.

Pappy yageze ku kibuga cy’indege i Kanombe kuri uyu wa Kabiri ahagana saa 1:30. Yagaragaje akanyamuneza ko kongera kugaruka mu rugo aho yari yaranasize umugore we n’imfura ye aherutse kwibaruka.

Yavuze ko yamaze gutandukana na Shakhtyor Soligarsk ariko ko atari yabona urupapuro rwa FIFA rugaragaza ko atari umukinnyi wayo.

Icyatumye ahitamo gutandukana n’iyi kipe , ngo ni uko yabonaga nta hazaza afite muri iyi kipr n’ubwo yarakihafite umwaka wose.

Mu minsi ishize ubwo byari bimaze kumenyekana ko Papy yatandukanye n’iyi kipe byatangiye kuvugwa ko uyu musore nagaruka mu Rwanda azasinyira Rayon Sports cyangwa se agasubira muri APR FC yahozemo mbere y’uko yerekeza i Burayi.

Aya makuru Pappy yayamaganiye kure avuga ko adateganya kongera gukina mu Rwanda kuko yifuza gukina hanze agakina aharenze aho yakiniraga, agakomeza gutera imbere, bityo ko akinnye mu Rwanda byamusaba imbaraga zidasanzwe kugira ngo yongere asohoke.

Anavuga ko mbere Rayon Sports yamwegereye ariko ubu ko nta gahunda ihari kandi ntabwo yifuza no gukinira ikipe iyari yo yose hano mu Rwanda.

Icyakora kuko ngo ntawumenya uko ejo hazaba hameze ngo byashoboka yakina mu Rwanda ariko kuri we ngo byaturuka kure cyane.

Ahamya ko Rayon Sports na APR FC hagize imwegera ngo ayisinyire byagorana cyane.

Ku wa Gatanu tariki 28 Nyakanga 2017 nibwo Sibomana Patrick bakunda kwita Pappy wakiniraga APR FC imbere ku ruhande rw’ibumoso ,  yerekeje mu ikipe ya Shakhtyor Soligorsk yo muri Bélarus.

Ni ikipe ikina mu cyiciro cya mbere mu gihugu cya Bélarus .

Shakhtyor Soligorsk FC yashinzwe mu 1961. Ikinira kuri stade yitwa Stade Stroitel yicarwamo n’abagera kuri 4200.

Yatangiye gukina mu cyiciro cya mbere muri Belarusian Premier League mu 1992. Iyi kipe yatwaye igikombe cya Shampiyona mu 2005. Mu myaka ya 2010, 2011, 2012 na 2013 yasoje ku mwanya wa kabiri. Inafite ibikombe bibiri by’Igihugu ’Belarusian Cup, yatwaye mu 2004 na 2014.

Pappy rero ahamya ko atasinyira Rayon Sports cyangwa APR FC kuko yifuza gukinira ikipe yo hanze ifite ibigwi biruta iby’iyi kipe yakiniraga.

Pappy yagarutse i Kigali

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger