AmakuruAmakuru ashushyeIyobokamana

Papa Francis utegerejwe muri Afurika yanze kuzarara muri Hotel ihenze yateguriwe

Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi Papapa Francis utegerejwe muri Afurika muri nzeri 2019,aho azaba yasuye bitandukanye aho urugendo rwe ruzabimburira izindi ruzatangirira muri Mozambique yanze kuzarara muri Hotel ihenze yari yateguriwe ahubwo we agasaba ko yashakirwa hotel iciriritse kurusha izindi.

Musenyeri Antonio Sandramo, yatangaje ko papa Francis yavuze ko ashaka icumbi riciriritse cyane niko kwanga hoteli ya mbere yari yatoranyirijwe n’itsinda ry’abategura urugendo rwe. Kugeza ubu bivugwa ko papa azaba aherekejwe n’itsinda ry’abantu 50 ndetse akaba azacumbika muri hotel Africa iherereye i Maputo ariwo murwa mukuru wa Mozambique.

Iyi hoteli rero ikaba iri mu ziciritse cyane muri icyo gihugu.

Mozambique si ubwambere izaba isuwe n’umushumba wa Kiliziya Gatolika kubera ko mu myaka 31 ishize nabwo yigeze gusurwa na papa pawulo wa II.

Kugeza ubu byamaze gutangazwa ko ahantu azasomera Misa ku kibuga zimpeto stadium nta nzoga cyangwa ibiribwa bizaba bihacururizwa, uyu kandi azava muri Mozambique yerekeza muri Madagascar.

Papa Francis uyobora Kiliziya ku myaka 82 si ubwa mbere azaba ageze muri Afurika kuva atowe muri 2013, kuko ubwo ahaheruka yasuye Kenya, Uganda, Misiri, Maroc, na Repubulika ya Centrafrika

Twitter
WhatsApp
FbMessenger