AmakuruIyobokamana

Papa Francis ategerejwe muri Sudani y’Epfo

Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis, yatangaje ko yizera ko umwaka utaha azasura igihugu cya Sudan y’Epfo, anasaba abayobozi b’iki gihigu guhagarika amacakubiri hagati yabo bagatahiriza umugozi umwe ku nyungu z’igihugu.

Ibi Papa Francis yabitangarije i Vatican ku cyumweru ariko ntiyasobanura neza ibijyanye n’uru ruzinduko ateganya kugirira muri Sudan y’Epfo.

Muri Nzeri 2018 perezida wa Sudan y’Epfo, Salva Kiir na Riek Machar utavuga rumwe n’ubutegetsi basinyanye amasezerano y’amahoro, nyuma muri Mata 2019 bakirwa na Papa Francis i Vatican aho yunamye agasoma ibirenge byabo abasaba kudasubira mu ntambara ukundi.

BBC ivuga ko kuwa Kane w’icyumweru gishize Perezida Kiir na Riek Machar bemeranyije kwigiza inyuma umwanzuro wo kugira guverinoma ihuriweho n’impande zombi byimurirwa muri Gashyantare 2020.

Ibi hari ababona ko bishobora gutuma hongera kubaho urugomo rwa hato na hato.

Kuva Sudan y’Epfo yabona ubwigenge mu 2011 ntiyahwemye kurangwamo n’intambara, aho abagera ku bihumbi 382 bamaze kuzigwamo.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger