AmakuruImyidagaduro

P-Fla, Jay Polly na G. Bruce bongeye guhurira mu ndirimbo nyuma y’igihe kinini badakorana -VIDEO

Abaraperi babiri, P-Fla na Jay Polly nyuma y’igihe kinini badakorana indirimbo n’imwe byatumye abantu benshi batekereza ko hagati yabo harimo urwango bavuguruje ibo abafana babo babatekerezagaho bakorana indirimbo “No More Drama” bahuriyemo na G.Bruce nawe umaze igihe atagaragara mu muziki.

P-Fla na Jay Polly bombi baherukaga guhurira mu ndirimbo bakiri mu itsinda rya Tuff Gangs mu myaka myinshi ishize mbere y’uko P-Fla yirukanwa muri iri tsinda ndetse nyuma naryo ubwaryo rikaza gutandukana.

Kuva icyo gihe nta ndirimbo n’imwe bongeye gukorana mu gihe bombi bari basanzwe ari inshuti magara. Itsinda rya Tuff Gang nyuma yo gutandukana na P-Fla naryo ntiryatinze kuko ryatangiye kuzamo ibibazo nyuma naryo riza gusenyuka.

Indirimbo ‘No More Drama’imara iminota 4 n’amasegonda 49 aba baraperi bombi bayihuriyemo na G. Bruce nawe wamamaye mu myaka mike ishize ariko akaba yari amaze igihe atumvikana mu muziki.

Iyi ndirimbo yasohotse mu majwi n’amashusho ikaba yaratunganyijwe na DJ Lil wamenyekanye ku izina rya Rudoviko.

Jay Polly yatangaje ko byari iby’agaciro ko yongera gukorana indirimbo na P-Fla, bakaba bayikoranye mu rwego rwo gusubiza ibibazo by’abafana babo bahoraga babasaba gukorana indirimbo ya Rap nk’izo bajyaga bakora bakibana muri Tuff Gang.

Jay Polly kandi yashimangiye ko nta kibazo yigeze agirana na P Fla nk’uko benshi babitekereza. Ati “Nta kibazo nigeze ngirana na P- Fla. Iyi ndirimbo nta yindi mikoranire ihatse ahubwo ni ugusubiza ibyibuzo by’abakunzi bacu bahoraga batwishyuza gukorana.”

Jay Polly na P-Fla bagiye bakunda kugira ibibazo bitandukanye byiganjemo gufungwa muri iyi myaka mike ishize bombi bahuriye muri iyi ndirimbo akaba ari nayo ya mbere buri umwe agaragayemo muri uyu mwaka wa 2020 bityo bakaba bitezweho ko noneho bazawukoramo cyane bakongera kujya basusurutsa abakunzi babo n’abanyarwanda bakunda Hip Hop batari bake.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger