Amakuru ashushyeInkuru z'amahanga

OMS yemeje ko Ebola iri muri Congo ari ikibazo cyihutirwa gihangayikishije isi

Ishami ry’umuryngo w’abibumbye ryita ku buzima (OMS) ryatangaje ko indwara ya Ebola iri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ari ikibazo cy’ubuzima cyihutirwa giteye impungenge isi yose muri rusange.

Inkuru ya BBC ivuga ko aya magambo yatangajwe na OMS ashobora gutuma ibihugu bikize birushaho kwinjira muri iki kibazo no kurushaho gutanga inkunga nyinshi zo guhangana n’iyi ndwara.

OMS yakomeje ivuga ko amahirwe yo gukwirakwira kwa Ebola mu gace ka Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo iherereyemo ari make. Aha OMS ibishingira ku ngamba zikomeye zafashwe n’ibihugu byibituranyi nk’u Rwanda n’u Burundi.

Mu kiganiro n’abanyamakuru ku munsi w’ejo ku wa Gatatu i Genève mu Busuwisi ku cyicaro cya OMS, Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus uyobora OMS yavuze ko igihe kigeze ko isi ihagurukira ikiza cya Ebola.

Bamwe mu bafatanyabikorwa ba OMS harimo umuryango mpuzamahanga utabara imbabare wa Croix-Rouge bakiriye neza icyo cyemezo OMS yafashe.

Mu itangazo Croix-Rouge yasohoye, yavuze ko nubwo ntacyo bihindura ku bayirwaye aho bari, bafite icyizere ko amahanga azahagurukira aka kaga uko bikwiye.

Iyi Ebola yadutse muri Congo ku nshuro ya 10 imaze guhitana abantu barenga 1600. Muri iki cyumweru yagaragaye no mu mujyi wa Goma utuwe n’abaturage barenga miliyoni imwe.

Byitezwe ko ubu bukangurambaga bwatangijwe na OMS bushobora kuzana impinduka zikomeye ku ruhando rw’Isi mu kurwanya indwara ya Ebola.

Ubu bukangurambaga kandi bubaye ku nshuro ya Kane nyuma y’ubundi OMS yagiye itanga mu burengerazuba bwa Afurika kuva mu mwaka 2014 kugeza mu mwaka 2016.Muri aka gace Ebola yahagaritswe imaze kwica abarenga 11,000.

Ildephonse@teradignews

Twitter
WhatsApp
FbMessenger